Kofi Annan wigeze kuba umwirabura wambere kuyobora Loni yitabye Imana none…

0
147

BERN, SWITZERLAND – Kofi Annan wigeze kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’abibumbye (ONU) yitabye Imana muri kino gitondo ca niposho ku minsi 18/08/2018. Guhera mu mwaka wa 1997 kugera mu wa 2006, Annan ni we Munyafurika w’umwirabura wa mbere wabaye umunyamabanga mukuru wa ONU nyuma yo kuyobora manda zibiri zikurikirana.

Kofi Annan witabye Imana mu gihe yari amaze iminsi arwaye…

Annan yavutse ku minsi 08 mukwezi kwa kane mu mwaka w’1938 mu mujyi wa Kumasi mugihugu ca Ghana, yize muri Kaminuza y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu gace ka Kumasi, nyuma aza gukomereza muri Macalester College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi mu by’ubukungu.

Annan wari ufite imyaka 80 y’amavuko yaguye mu Busuwisi aho yivurizaga indwara itatangajwe n’abo mu muryango we yari ayoboye. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango we rivuga ko Annan yari umuntu witangiye cyane iterambere ry’umugabane wa Afrika ndetse no ku isi hose, yaharaniye amahoro binyuze mu nshingano zinyuranye yagiye ahabwa n’uyu muryango yari ayoboye wa ONU.

Annan yitabye Imana arikumwe n’umuryangowe, umugore, Nane hamwe n’abana be batatu, Ama, Kojo hamwe na Nina bamurwaza.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here