Tata wa Iselelwa arahamya ko ariwe Mana yonyine ikwiye gusengwa, (VIDEO)…

0
300

BARAKA, CONGO – Ejo nagatatu ku minsi 14/08/2018 nibwo Imurenge.com twasuye itorero rya Malkia wa Ubembe riyobowe na Tata wa Iselelwa aho bari mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wo gusabana n’imana yabo.

Abajijwe ko ariwe mana izarimbura isi, Tata yavuze ko atariwe uzarimbura isi ariko azaba arikumwe na se airwe Mana yaremye isi n’ijuru. Tata yahamije ko ariwe mana ya Gatatu, yagize ati:

Nyuma y’Imana, umwana na mwuka wera ninje ukurikiraho kuko ndi imana ya gatatu. Iyi ninayo mpamvu idini ryacu ryitwa ikanisa rya gatatu rya Malkia wa Ubembe, bityo tukaba dukangurira abantu bose guhumuka bakamenya ko arinje nzira y’ukuri. Ntawe uzaja kwa Data ntamujanye. – Tata wa Iselelwa –

Tata wa Iselelwa, yishimira abayoboke b’idini rye i Baraka…

Bamwe mu bayoboke b’iri dini bakaba bahamya neza ko ari ntayindi Mana ikwiye gupfukamirwa keretse imana yabo yonyine bizera, Tata wa Iselelwa. Ubwo twaganiraga na Tata, yatubwiye ko akangurira abantu guhumuka bakava m’ubujijo dore ko na Yesu yari umuntu, ariko we agahamya ko yafunze satani ndetse amunyaga ifunguzo za rupfu na kuzimu.

Abayoboke b’idini rye bamusanganira n’ibyishimo bidasanzwe…

Bamwe mu bayoboke be kandi bakaba bahamya ko Tata wa Iselelwa abaha imbaraga kandi barinzwe mu buryo ntambaraga z’umwijima zishobora kubageraho kuko babifashwa n’imana yabo.

Twebwe turarinzwe kandi ntamurozi ushobora kutugerako, iyo ndamusavya ikintu cose arakimpa kandi ntaco nashobora kumuburana namba. Ivyo vyose ndakeneye ndamwegera akabimpa kandi bidatinze. – Umuyoboke –

Reba Video

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here