MINEMBWE, SUD-KIVU – Nyuma y’urugendo rwe mu karere k’imisozi mire mire ya Minembwe, Dyna Nantebuka, umugore wa Général Bisengimana Charles, arahumuriza abakuwe mubyabo ndetse anabakangurira amoko yose atuye mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe gusenyera k’umugozi umwe.
Madam Dyna mw’ijambo rye yakomeje kwihanangiriza abaturage ba Minembwe bose kubana mu mahoro bakareka amacakubiri kuko ngo ariyo nzira yonyine izabageza ku majambere. Mbere yuko akora ikiganiro n’abagore b’amoko yose atuye mu Minembwe, yabanje guhamagara batanu (5) kuva mu moko yose atuye aka karere, maze abasaba gupfukama bagasenga binginga imana kubaha urukundo n’amahoro ava k’Umwami Yesu.
Nyuma y’aya masengesho, Dyna yasabye abantu bose ko bagomba gusenyera k’umugozi umwe kugirango bagarure amahoro.
Yagize ati:
Imbunda n’amasasu ntibiteze kutugarurira amahoro keretse gusenga Imana, gukorera hamwe ndetse no gukundana. Twese ni dushira hamwe, ntakabuza akarere kacu kazarangwa mo amahoro ndetse tunateze akarere kacu imbere. – Dyna Nantebuka –
Tubibutse yuko muri runo ruzindukorwe, umubyeyi Dyna yasigiye begenzi be b’abagore imfashanyo y’amahuzu, aho yambitse abagore bagera ku 100 bo mumoko yose atandukanye cane cane abatwikiwe ibyabo. Benshi muri aba bahawe iyi mfashanyo bari mu bantu bataye ibyabo nyuma yo guhunga intambara. Dyna akaba yakomeje avuga ko agiyekuzirikana aba bagenzi be bahuye n’ibyago.
Tubibutse kandi yuko madame Dyna yar’umwe mu ntumwa zavuye Kinshasa, umurwa mukuru wa Congo Kinshasa zije gushishikariza abaturage ba Minembwe ndetse no munkengero zaho gushira hamwe. Dyna akaba yaraje mw’itsinda ryari riyobowe n’umukuru w’ibiro bya perezida w’igihugu ca Congo, Vital Kamerhe ndetse na Azarias Ruberwa.