KINSHASA, RDC – Yifashishije urubuga rwe rwa Twitter, Alain-Daniel Shekomba, umukandida w’igenga mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka mu kwezi kwa 12, yahamagariye umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi guhereza uwahoze ari umukuru w’igihugu Joseph Kabila ububasha bwo kuyobora ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Congo kugirango ahagarure amahoro yifashishije ubunararibonye bwe.
Yakomeje avugako Joseph kabila azi akarere kuburasirazuba bihagije kandiko afite ubutware bwagisirikare budashidikanywaho doreko n’ururimi nimico yo mu burasirazuba bw’igihugu abizi cane.
Bwana Daniel Shekomba yavuzeko niba Mbusa Nyamwisi yarabashije gukoresha ubunararibonye bwe mu kurwanya indwara ya Ebola, kuberiki Kabila atakoresha ubunararibonye bwe mu miyoborere mu guharanira ko amahoro agaruka mu burasirazuba bw’igihugu?
Kugarukana umutekano mu burasirazuba bw’igihugu , ni kimwe mubyo perezida Félix Tshisekedi yashize imbere ubwo yiyamamarizaga kuyobora igihugu mu matora yo ku minsi 30 zukwezi kwa 12 umwaka ushize.
Nyamara mu mezi atandatu gusa amaze ku butegetsi , ibice byinshi by’igihugu nk’uburasirazuba , intara ya Ituri ndetse na kivu zombi abaturage ntibahwema gupfa ndetse bakurwa mu byabo bitewe n’imitwe ihabarizwa y’itwara gisirikare haba ikomoka imbere mu gihugu ndetse n’inyeshamba z’amahanga.