MINEMBWE, SUD-KIVU – Nyuma yaho umutekano muke ukomejwe kuvugwa hagati y’abadandaza (abacuruzi) b’inka bakomoka m’ubwoko bw’Abashi, bakorera akazi kabo mu misozi mire mire ya Minembwe, uyu munsi n’Agatatu 07/10/2019 aba badandaza bahisemo guhagarika bimwe mu ibikorwa byabo bari basanzwe bakora by’ubucuruzi mu masoko atandukanye kuko ngo bagiye banyagwa n’abantu bitwajye imbundabinshuro ninshi.
Umuyobozi w’aba badandaza bakorera mu Minembwe, Mirindi Bagula avuga yuko bamaze kuruha kubera ibikorwa by’inkozi z’ibibi bagenda bahura nazo buri munsi. Ibi akaba yabivugiye mukiganiro yakoranye n’umunyamakuru wa Melenge Press Channel ukorera mu Minembwe. Mirindi yatanze ingero ninshi ndetse anasobanura inshuro bagiye banyagwa kandi bagatakira leta ariko ntihagire icyo leta ibakora, haba mu kubarindira umutekano wabo cangwe guhasha izi nkozi z’amabi.
Mirindi yakomejye avuga yuko ibyo bakorerwa ari ibikorwa bigayitse cane kandi ko bakomejye guterwa n’ubwoba n’ibi bikorwa bikomejye kwiyongera umunsi k’uwundi aho bagera hose. Yakomejye asaba inzego z’umutekano ndetse n’a bayobozi b’imihana itandukanye kwicyara hamwe maze bagatekereza kucyo bokora kugirango bafate aba bagizi ba nabi.
Yagize ati:
Kubera iyi mpanvu, twebwe nk’abadandaza b’inka twafashe gahunda ivuga ngo aho umudandaza wacyu azoza anyagirwa iryo soko ryo muri ako karere ntituzoza tuyikandagiramo. – Mirindi Bagula –
Tubibutse yuko isoko y’agatatu ikorera mu Kalingi, akarere ka Mwenga itaremye neza kuberako abadanda benshi batigeze bayirema kubera iki kibazo cyo kunyagwa n’abagizi ba nabi. Ibi bibaye nyuma yaho bari aba badandaza bari bamaze iminsi itari mike banyazwe ibyabo inshuro zirenga zine; iyi soko ikaba ikorera hafi y’umuhana wo mu Bidegu ahitwa muri Ruhina Mavi.