MINEMBWE, SUD-KIVU – Ku minsi 09/07/2019 akarere ka Minembwe kakiriye intumwa zidasanzwe kuva i Kinshasa ndetse na Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajy’epfo.
Muri aba bashitsi harimo abayobozi kuva mu biro by’umukuru w’igihugu, Vital Kamerhe wazanye na ministre Azarias Ruberwa, Gouverneur w’intara ya Kivu y’amajy’epfo (Théo Ngwambidje), umukuru w’ingabo za FARDC (Général Akili Muhindo ndetse n’aba Députes ba Kivu y’amajy’epfo bagera kuri 4. Aba bashitsi bakaba bakiriwe n’abandi bayobozi baserukira amoko yose atuye mukarere ka Minembwe ndetse no munkengero zaho.

Mw’ijambo rye imbere y’abaturage benshi, ministre Vital Kamerhe yavuzeko leta ya congo ubu yamaze gufata ingamba zo kugarura burundu umutekano mukarere k’imisozi miremire ya Minembwe ndetse no mugihugu hagati, aho hose harangwa umutekano muke. Ministre Kamerhw yavuzeko iki kibazo c’akarere co kubura umutekano Perezida Félix Tshisekedi akizi kandi ari nayo mpamvu yatumwe kugira ngo iki kibazo gikurwe ho burundu.

Vital ati:
Dore ko arinayo mpanvu nantumwe ngo mbanze kubihanganisha kubyago mwahuye nabyo. Turabizi ko mwahuye n’intambara ninshi ndetse munatakaza abantu batari bake. Uyu niwo mwanya wanyuma ntimuzongera guhura n’izi ntambara. – Ministre Kamerhe, avuga –

Nyuma yo guhabwa ijambo, Ministre Kamerhe yahaye ijambo mugenzi we Me. Azarias Ruberwa (immvukire yo mu Minembwe).
Me. Azarias mw’ijambo rya yabanjije nawe kwihanganisha imiryango yabuze ababo ndetse anasaba abaturage gukunda igihugu, akarere ndetse no kwishakira amahoro ubwabo batarinze kumarana bapfa ubusa. Me. Azarias yongeye gusaba abatura bose gushira hamwe bakareka ivanguramoko.
Me. Azarias nawe ati:
Leta ya Congo mbere yo kudutuma yaduhaye n’impozamarira (imfashanyo yo gusura imiryango yabuze ababo ndetse bakanakurwa mubyabo. Turabizi yuko mwagize ibibazo muri izi ntambara zaranzwe mukarere kandi abatwikiwe amazu bazubakirwa andi meza kuruta ayo baribafite. Ibi bizaba biciye mumfashanyo leta yaduhaye kugira ngo tubayibashikirize. – Me. Azarias, avuga –
Nyuma yo kuganira n’abaturage aba bayobozi bose bagiye mu bindi biganiro n’abakuru b’amoko yose ndetse na bamwe mungabo zoherejwe n’inyeshamba za Mai Mai, kugira ngo baganire ndetse banatorere hamwe umuti w’iki kibazo c’amacakubiri.

Aba bashitsi mu majambo yabo bavuze, basaba ababyeyi bose kwigisha abana babo kuva mu mashamba kandi banabasaba kutifatanya n’inyeshamba ndetse n’undi wese ushaka kuburiza mo umutekano w’akarere. Banatangaje yuko mu minsi mike ingabo za leta (FARDC) zigiye gutangira guhiga bukware buri wese ushaka guhungabanya umutekano mugihugu ndetse na buri wese uzakora k’ubuzima bw’abaturage.

Mu ijambo rye, Me Moise Nyarugabo nawe yahumurije abari bitabiriye iyi nama ndetse anabasaba kudashigikira buri wese uzashaka guhungabanya umutekano mukarere.
Tubibutse yuko Me. Moise Nyarugabo ariwe wanditse urwandiko asaba Perezida Felix Tshisekedi ko intambara z’amoko ziri mukarere zihagarikwa. Ibi Perezida yarabyumvise dore ko ingabo za FARDC zahise zoherezwa kugira ngo zirinde abaturage n’ibyabo.
iyinkuru irimo amakosa… kamerhe ntabwo ari ministre