Menya byinshi bijanye n’indwara y’umwijima…

1
451
Umwijima ni urwo rugingo ry’ umutuku.

KIGALI, RWANDA – Hari hashize igihe twaratangiye kubagezaho inkuru zerekeye ubuzima (indwara zitandukanye). Ubushize twabagejejeho ibyerekeye indwara ya Diyabete, ariko tuzongera tuyigarukeho, kugira ngo duhe amahirwe abatarasomye iby’iyo ndwara nabo barusheho kuyimenya kugira ngo bayirinde.

Ubuzima bw’umuntu buzingiye mu ngingo z’umuntu zikurikira: 

Umwijima, ubwonko, umutima, ibihaha, n’ impsiko (organes vitaux/ vital organs). Ni ukuvuga ko izi ngingo ni zo zifashe runini kugira ngo ubuzima bw’umuntu bugende neza. Iyo rumwe muri zo rurwaye umuntu ntiyivuze vuba,  ubuzima bwe buba buri mu kanga ko gupfa.

Ubu  reka turebere hamwe iby’ iyindi ndwara mbi cyane ariko abantu benshi basa naho batazi ubukana bwayo:

Indwara y’ Umwijima. Umwijima ni urugingo rwo mu nda , uba hejuru y’ igifu (estomac) n’impysiko y’ iburyo. Akamaro k’umwijima  mu magambo make  ni kuyungurura amaraso akavamo imyanda no kuvubura indurwe yoroshya ibinure  ngo bibashe kujyanwa mu mubiri  binyuze mu mara mato.

Umwijima ni urwo rugingo ry’ umutuku.

Umwijima ni urwo rugingo ry’ umutuku.

Muri uru ruhererekane rw’inkuru z’ivuga iby’ubuzima,  duhereye ku ndwara y’umwijima. Iyi ndwara ibamo ubwoko butatu:  Hepatite A, B na C.

Mu iki gice cya mbere, turavuga kuri  Hepatite B, hanyuma tuzakomereza no kuri izo zindi. Tuzakomeza tubagezaho ibyerekeye izindi ndwara zitandukanye n’uburyo zakwirindwa, kuko ngo kwirinda biruta kwivuza.

Hepatite B iterwa ni ki?

Iterwa na virisi yitwa “Hepatitis B Virus “(HBV). Hari ubwo iba koronike, ni ukuvuga, ubwo iyo virisi imaze amezi atandatu mu mubiri cyangwa iyarengeje. Muri icyo gihe yateza uyirwaye ibyago byo kurwara kanseri y’umwijima cyangwa umwijima ukuma ukamera nk’ inkovu (Cirrhosis/cirrhose du foie).

Dore uko umwijima urwaye uba umeze.

Dore uko umwijima urwaye uba umeze

Umuntu ashobora kuyandura ate?

Hepatite B yandurwa muri izi nzira zikurikira:

  1. Imibonano mpuzabitsina: Na yo yandurirwa mu mibonano mpuzabitsina (nka SIDA) iyo umuntu ayikoranye n’ uyirwaye atikingiye (atambaye agakingirizo), Iyi virisi nayo iba mu maraso, amasohoro, amacandwe n’amatembabuzi yo mu gitsinagore (secretions vaginales).

2.  Gukoresha urushinge rudasukuye umuntu uyirwaye yakoresheje cyangwa, urushinge rukakujomba ku bw’impanuka , cyane cyane ku abakora kwa muganga.

3. Umubyeyi utwite/ ufite inda yayanduza umwana ari kubyara, ariko umwana ashobora gukingirwa ntiyandure.

Ibimenyetso byayo ni ibihe?

Umuntu urwaye Hepatite B agaragaza ibimenyetso byayo hagati y’ukwezi ku mwe n’amezi ane kuva ayanduye.

Ibimenyetso byayo ni ibi bikurikira:  Kubabara /kuribwa mu nda, inkari zijimye,kugira umuriro, Kubabara mu ngingo, kubura appétit (kumva udashaka kurya), isesemi no kuruka, kugira umunaniro n’ intege nke, n’amaso agahinduka umuhondo.

Umuntu yayirinda ate?

Hepatite B igira urukingo rutangwa inshuro zitatu cyangwa zine mu gihe cy’amezi atandatu. Ubundi buryo wayirinda ni (1) Kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’umuntu utazi ko yaba ayirwaye cyangwa atayirwaye,  (2) kudakoresha urushinge rumwe ku bantu benshi,  (3) kwirinda gukorerwa tatouge ( tattoos) ahantu utizeye isuku y’ ibikoresho byabo,  (4) no kwiteza urukingo  rwa Hepatite B (ku umuntu utarikingiza)  ugiye kujya mu rugendo mu bihugu yiganjemo  byo muri  Afrika, Aziya n’Amerika y’Amajyepfo. Ubutaha tuzabagezaho ibyerekeye Hepatite C.

Murahishiwe…

– Kwirinda biruta Kwivuza_-

Source : www.mayoclinic.org     

– Munyampirwa Sebaganwa –                                                                           

1 COMMENT

  1. Muraho, nfite ikibazo gikomeye ngewe nipimishije hapatite b sibayimbonamo hadhize amezi ane bambonamo hapatite b babwirako ntegereza amezi atandatu ubwo ntizaba karande ko banga kunvura ngo bampe nurukingo murakoze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here