N’akabiri ku minsi 10/04/2018, nibgo Ruhanga Paul yaboneyeho umwanya wo gushikirizwa k’umugaragaro ibiro by’uburezi abatuye akarere ka Minembwe anabasaba kubibungabunga mu gihe biteguye abashitsi kuva i Bukavu bazoba baje kwimika k’umugararo uyu muyobozi musha.
K’ubutumire bga Ruhanga Paul, kur’ubu uyoboye uburezi muri aka karere, abatware bo muri aka karere bashika kuri 30 bakaba bari bitabiriye iyo nama mu rwego rwo kurebera hamwe imyiteguro yuwo muhango.
Iyi nama yari ifite n’intego kandi yo kumenyesha abatuye aka karere imirimo ndetse n’akamaro k’ibi biro bisha byazanwe mu Minembwe. Abatuye aka karere bagaragaje ibyishimo bidasanzwe kubgo guhabga ibiro by’uburezi.
Murwego rwo kunoza imyiteguro y’ibyo birori hateganyijwe indi nama y’abayobozi b’amassomo ndetse n’abakuru b’amatorero atandukanye akorera mu Minembwe.
.