Minembwe, ushobora kwohereza no kwakira amafaranga ukoresheje telefone yawe ngendanwa, Video

0
191

Minembwe-Fizi: Uko iterambere rikomeza gukataza kw’ isi hose ninako mu karere k’ imisozi mirere ihanamiye Uvira naho rigenda rihagera. Etablissement Iterambere, ishirihamwe ryakira rikanohereza amafaranga, ryaje ari igisubizo kuri benshi.

Kubera kubura  uburyo bgo kwoherereza ndetse no kwakira amafaranga muri kariya karere, byatumaga abantu bakora ingendo ndende ariko banagendana amafaranga, ibintu byabateraga ingorane zo kunyagwa. Ubu buryo buje kandi ngo bunagabanye igihe byafataga ngo amafaranga agere iyo agera.

Mu muhango wabereye mu Madegu mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa bya Etablissement Iterambere, Mureta Rutonesha Etienne, umuyobozi wiryo shirahamwe mu Minembwe arakangurira abari bitabiriye uwo muhango kubagana maze bakirinda ibikorwa byo kunyagwa bigenda byumvukana hirya no hino muri aka karere.

Mureta Etienne, mu muhango wo kumenyekanisha ibikorwa bya Etablissement Iterambere

Mw’ ijambo Etienne Mureta yagejeje ku baraho, yavuze ko agitangazwa n’ abantu bakicamburwa na bagizi ba nabi mu mayira kandi Etablissemnet Iterambere yaraje.

Mureta Etienne, umuyobozi w’ iri shirahamwe mu Minembwe, yahisemo gutumira abantu bingeri zose mur’ uyu muhango kugirango ubutumwa bugere kure hashoboka. Turabibutsa ko uyu muhango wari witabiriwe n’ abayobozi b’ inzego za leta, abayobozi b’ amadini, inzego zishinzwe umutekano ndetse n’ abaturage.

Muri bamwe bari bitabiriye uyu muhango, banenze imikorere y’ iri shirahamwe bavuga ko serivisi zabo zitihuta, gusa Mureta Etienne yemeye ko iki kibazo bakizi kandi ko cakemutse. Yagize ati” Ibyo gutanga serivisi zitari nziza byajanye n’ igihe cashize”. Arongera ati ” nazanwe no gushira ibintu byose k’ umurongo kugirango twihutishe iterambere ry’ akarere”.

K’ ubufatanye na Etablissemnet Iterambere, ushobora kwakira no kwohereza amafaranga mu Minembwe, Mikenke, Mibunda, Uvira, Bukavu ndetse n’ ahandi.

Mu rwego rwo gukomeza gukora ubukangurambaga, Etablissemnet Iterambere, iratanga poromosiyo (promotion) y’ amayinga abiri abantu bohereza ifaranga k’ ubusa maze bakabona kuzaza batanga 3% kuri buri serivisi bakoze.

Sibi gusa iri shirahamwe ryazanye kuko rifite n’ indi gahunda nsha yo guhemba abakozi ba leta nk’ abarimu, abasoda ndetse n’ abapolisi.

Ikiganiro Muretwa yagiranye na Imurenge News Agency (INA) mu mashuho, kanda hano hasi ukirebe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here