DAYTON, OHIO – Ejo n’iyinga ku minsi 09/09/2018 nibgo umuryango wa nyakwigendera Pastor Zakariya Mashavu Bikangu warangije ikiriyo c’umubyeyi wabo wabasize.
Zakariya Mashavu, umusaza waranzwe n’ ishaka ryo guteza imbere akarere akomokamo ndetse akaba ari no mu bakozi b’ imana bambere bashishikarije abantu inzira y’ agakiza mu karere yar’ atuyemo.

Mu muhango wo gusezera umusaza Zakariya, abantu bingeri zose bari baje k’ ubginshi kwifatanya n’ umuryango wa nyakwigendera.

Pasiteri Adrien rutiririza yagize ati” Umukozi w’ imana Zakariya na mumeney muri mwaka 1970, ndashimira imana ko mpawe akanya ko kumuvugaho. Yar’ intwari mu kwizera kandi akaba umuntu utekerereza abandi”.
Bamwe mubo yasengeye bamuhamya nk’ umunyarukundo. Sherrie Miller avuga ko mu mwaka wa 2009 yagiye i Rwanda aho uyu nyakwigendera yari atuye maze Pasiteri Zakariya amurambikaho ibiganza aramusezera, yagize ati” nubgo ndumvaga ururimi yavugaga ariko numvise umwuka wera anyemeza ko ari umuntu ukunda abantu”.
Dore bimwe mu bikorwa by’ indashikirwa benshi bibukiraho nyakwigendera Zakariya Mashavu;
-
Niwe muntu wa mbere watangije itorere mu karere ka Rurambo kose. Ibi byatumye abantu banshi bagana inzira y’ agakiza murako karere
-
Pasitori Zakariya niwe watangije amashuli yambere mu karere ka Rurambo, akarera ka Rurambo niko kaje kuba imbarutso y’uburezi mu karere k’ imisozi mirere ihanamiye Ubuvira.
-
Yibukirwa kandi ku mpano yagiraga yo kwerekwa, aha twavuga nk’ Igihe c’ intambara ya Mulele. igihe ibaye Zakariya we yaratuye ahitwa mu MUBUGA, Mulele itera umuhana yari atuye mo, maze abantu barahunga bose haza gutekwa abana 12 bajanwa amatekwa. Mur’ abo bana bose bajanwe amatekwa harimo abana ba Zakariya batatu . Nyuma Zakariya yaje kubwira abasigaye ko aba bana bose bazataha mu gihe kitarenze iminsi itanu, nyuma y’ imyaka itanu abo bana bose bari bamaze gutaha kandi bose ari bazima.
Pastor Zakariya yagaragaje igikorwa cyo kwizera ndetse cyaje gutangaza Umunyamurenge wese aho yari atuye.
Umwe mu bahungu ba nyakwigendera, Pasiteri Laurent yasezeranije abaraho ko azakorera imana nkuko Se yabikoze. asoza yashimiye cane abitabiriye uwo muhango by’ umwihariko ashimira Se umubyara ari nawe nyakwigendera k’ umurage mwiza yamusigiye.

Pastor Zakariya Mashavu arangije urugendo rwe rwa hano mw’ isi agejeje imyaka 95 y’ amavuko.