Minembwe yongeye kwakira inama y’umutekano…

0
125

Minembwe, Sud-Kivu – Hashize iminsi itari mike humvikana ibibazo by’umutekano muke mu turere tumwe na tumwe tw’intara ya Kivu y’amaj’epfo ari nako bikomeje guhagarika imitima ya benshi. Ni m’ururwo rwego bamwe muri ba rwiyemezamirimo, k’ubufatanye n’inzego za leta, bakomeje guhamagaza ama nama hirya no hino mu karere hashakishwa umuti w’ibi bibazo by’umutekano muke.

Inama y’Abayobozi mu Minembwe hejuru y’ ikibazo c’umutekano mike

Amakuru atugerago nuko inama yabaye ku gicamunsi c’uyu munsi yahamagajwe na Dr Lazare Sebitereko, Na Ir Butoto Naum wari uhagarariwe na Simeon Rutambwe, ndetse na Chef Bikino Mitabu.

Kwikubitiro babanje guhanahana amakuru maze basanga hari ibibazo by’umutekano muke bityo bafata umwanya wo kurebera hamwe icakorwa kugirango ico kibazo gikemuke.

Mur’iyo nama yari yatumujwemo abakuru b’amaposita nka Minembwe, Kamombo, Itombwe ndetse na Mirimba. Abo bayobozi b’amaposita bagiye bazana n’abayobozi gakondo babo ndetse na bamwe mu bakuru b’amasengero. Sabo gusa kuko n’abandi bantu bari bavuye mu mirimo itandukanye bagaragayemo, amashiorahamwe y’aborozi, ndetse n’abahunze intambara yo mu Bijombo.

Inama yanzuye ko:

  • Abantu bose baganira n’abana babo bafite intwaro, kubasaba ko bohesha abandi amaharo nabo bayihesha
  • Kurwanya ingengabitekerezo y’ivangura aho abantu bose bagiye baherereye
  • Banzuye ko hakwiye gukomeza kubaho ibiganiro bitandukanye, by’ umwihariko,k’uburyo bgihuse, muri Bijombo hagategurwa ibiganiro by’amahoro. Hatanzwe inka zizafasha izo nama zizabera mu karere ka Bijombo
  • Basabye barwiyemezamirimo ko bokomeza gufasha maze ibyo biganiro bigahoraho
  • Icanyuma nuko basabye leta ndetse na barwiyemezamirimo ko bafasha abakuwe mu byabo bahunze intambara zo muri Itombwe.

Mur’ibi biganiro hashimiwe cane abayozi b’Imirimba ku bikorwa by’ubutwari bagaragaje kubgo kwitandukanya n’umwanzu maze bakamurwanya. Aha batanze urugero rw’ibitero bya Mai Mai byabaga bivuyo lwiko ndetse n’inganji ariko abayobozi b’Imirimba babiburizamo.

Chef Harera Joseph ubgo yavuganaga na Imurenge News Agency (INA), twamubajije umwihariko w’iyi nama bitewe nuko inama zakomeje kuba ari nyinshi nyamara umusaruro ukaba muke. Yagize ati “Abantu bararushe n’ibibazo by’intambara, kur’ubu uturere dutandukanye turashakira hamwe inzira z’ibisubizo babgizanya ukuri bikaba bitandukanye na mbere aho buri bgoko bgatangaga ibitekerezo uko bu byumva bityo hakabaho nko guhangana”

Iyi nama ije y’imirwano yari imaze iminsi yumvikana mu Bijombo yahuzaga Abafuleru ndetse n’Abanyamulenge, gusa ikibazo caje kuba urusobe aho hivanzemo n’imitwe yitwaje intwaro ikomoka hanze y’igihugu ca Congo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here