LUBUMBASHI, CONGO – Hari kugihe c’isaha zitanu z’amanywa ubwo Moïse Katumbi, wari warahunze leta ya Kabila kubw’impamvu za politike, yituraga kukibuga c’indege ca Lubumbashi, muntara ya Katanga y’amaja ruguru. Byatangaje imbaga y’abantu bari baje kwakira uyu muyobozi ukunzwe n’abantu batari bake muri iyi muntara ya Katanga ndetse no mugihugu hose, ubow yaje mundege yiwe bwite.
Moïse Katumbi yahoze ari umuyobozi (guverneri) w’intara ya Katanga y’amaja rugu (Haut Katanga) nyuma aza guhunga ingoma ya Joseph Kabila bitewe n’impamvu za politike. Moïse Katumbi yari amaze iminsi itari mike i Lusaka, umurwa mukuru wa Zambia, aho yarategereje kwemererwa kongera gusubira mugihugu. Ibi akaba yari yaje kubyemererwa n’ubutegetsi busha bwa Perezida Felix Tshisekedi, nyuma y’imyaka itatu yari amaze mubuhungiro.
Katumbi yakiriwe n’abantu batari bake nyuma yaho bari biteguye kugaruka kwe mugihugu nkuko yari yabisezeranijwe mu iyinga rishize kumbuga za internet. Imbaga y’abantu bitwaje ibitambara n’amabendera y’igihugu ca Congo bari buzuye ku ibarabara rya M’siri, aho bari baje kwakira uyu wahoze ari umuyobozi w’intara ya Katanga.
Tubibutse yuko zimwe mu mpamvu zatumye Moïse Katumbi ataba mu matora y’umukuru w’igihugu mu mwaka w’ 2018 byatewe nuko atari yemerewe kongera kugaruka mugihugu. Ibi bikaba bivugwa yuko byatewe no kutavuga rumwe na Joseph Kabisa wahoze ayoboye Republika Iharanira Demokrasi ya Congo ico gihe.
Tubibutse kandi ko Perezida Kabila yahose ari inshuti ye magara ya Katumbu, nyuma bakaza gupfa inyungu za politike ari nabyo byamuviriye mo guhunga igihugu. Nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu, Perezida Felix Tshisekedi yahise atangaza kumugaragaro ko agiye kubohora bamwe mumfungwa za politike bari mugihugu ndetse n’abari hanze yaco; akaba ari nabwo yasabye abanye politike nka Moïse Katumbi kongera kugaruka mugihugu.