General Majoro, Muhindo A. Mondos yiyemeje kugarura umutekano mukarere ka Fizi

2
147

FIZI, MINEMBWE – Mukiganiro yagiranye n’abayobozi b’akarere ka Minembwe n’Agatanu ku minsi 17/05/2019 Général Major Muhindo A. Mondos yavuze ko ingabo za FARDC zahagurukiye gufata uwariwe wese ukekwaho guteza umutekano muke  mukarere ka Fizi ndetse n’ahandi hose muri Congo.

Kubwa Gen Muhindo, umuyobozi mukuru wa gisirikare muntara ya Kivu y’amajy’epfo avuga yuko yasanze abaturage batuye aka karere ka Minembwe badafitanye ibibazo hagati yabo. avuga yuko ikibyemeza nuko muguhunga usanga amoko yose ahungira hamwe ndetse bakanabana munzu imwe. Ahubwo izi ntambara azigeka ku banyapolitike ndetse na bamwe mubayobozi bo mumoko atandukanye avuga ko aribo banyiribayazane. Bityo Général Major Muhindo akaba yasabye impande zihanganye kurugamba guhagarika iyi mirwano.

Muricyo kiganiro yavuze ko hafashwe ingamba ninshi kubw’umutekano wa Minembwe ndetse no muyindi mihana ihegereye.

Colonel Honoré Katembo niwe komanda musha wazanywe kuyobora ingabo muraka karere ka Minembwe akaba yahawe inshingano zokugarura umutekano muraka gace kabatizwa muntara ya Kivu y’amajy’epfo.

Mw’ijambo rye General RUGAYI SANGABO David yavuze yuko abantu bagomba gutahura ko igisirikare kidakorera ubwoko bumwe ahubwo bafite inshingano zo kurindira abaturage b’amoko yose umutekano.

Mbere yuko bava mu Minembwe aba bayobozi ba gisirikare bibukije abasirikare n’aba polisi bakorera mu Minembwe ko inshingano zabo ari kurinda umutekano w’abaturage bo mu moko yose atavangura. Yongera kubasaba kugarura umutekano muduce twa Tanganyika, Itombwe, Mutambala na Lulenge kuko arizo zahuye n’imvururu z’intambara kurusha izindi.

Umuvugizi wa FARDC muntara ya Kivu y’amajy’epfo, Captain Kasereka Dieudonne yavuze yuko kugarura umutekano muri aka karere bishoboka mu gihe habaye ubufatanye hagati y’abashinzwe kurinda umutekano w’abatura ndetse anasaba ko bose bokorera hamwe n’abaturage.

 

2 COMMENTS

  1. kuberiki mushiraho inkuru idafite amashusho cyangwa VIDEO igihe tungezemo nicyo kwirebera mube tubumwuga please yego mwagize neza pee Ndabashimiye but mungerageze gushiraho namafoto na VIDEO MUZABA MUKOZE IKINDI NONGERAHO twishakemo ibisuzo tudatengereje any body else mukugarura amahoro iwacu if we want peace in our homland habeho orgnasation among we ourselves
    tube abantu bafite intengo dukore dufite meta (intego) tuzangera kubutsinzi twifuza murakoze cyane imana ibah imigisha inarinde benewacu””””””””””,.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here