Leta yohereje abahuza b’amahoro kuja guhagarika intambara mu Minembwe

0
221

MINEMBWE,SUD-KIVU – Nyuma y’imirwano yari imaze hafi iyinga iri kubera mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe, ejo n’Akane hashize ku minsi 16/05/2019 nibwo umukuru wa komine ya Minembwe, Shefu Gadi Mukiza Nzabinesha yakiriye abashitsi (delegation) kuva Bukavu. Aba bashitsi bari bazanywe no guhuza ndetse no kwiga uburyo amahoro yokongera kugaruka mukarere ka Minembwe, aho abaturage batari bake bari bamaze gusenyerwa ndetse no gukurwa mubyabo.

Abashitsi kuva Bukavu, mu biganiro by’amahoro mu Minembwe.

Iyi delegation ikaba yari ishorewe na guverineri w’intara ya Kivu y’amajy’epfo, Adolph Bizimungu Doli, bamwe mu depute b’iyi ntara, aba ministres ndetse na bamwe mu bayobozi b’ingabo za leta, muri regiyo ya 33 mu ngabo za FARDC. Intego nyamukuru y’uru rugenzi yari ukwiga uburyo iyi ntambara y’amacakubiri hagati y’amoko atuye mukarere k’imisozi miremire irangira ndetse no kumvisa abaturage bose batuye aka karere ko bakwiye gushira imbunda hasi bakabana mu mahoro.

Tubamenyeshe yuko aba bashitsi bakimara kururuka indege yabazanye kuva Bukavu, bahise berekeza ku birindiro bya MONUSCO aho iyi nama yo kwiga kuri iki kibazo yaberehe. Nkuko byemejwe n’umuvugizi wa gisirikare muri Kivu y’amajy’epfo, Dieudonné Kasereka, yadutangarije ko impamvu yo kuvuka kw’iyi ntambara iterwa n’imitwe yitwaje imbunda ikomeje kubangamira abaturage b’aka karere kubw’inyungu zabo bwite.

Yongeye kandi kudutanhariza ko amasomo ndetse n’amazu atabarika aribyo byatwitswe ndetse n’abantu batari bake bakahasiga ubuzima. Yanatubwiye ko ibi byabaye nyuma yaho shefu kawaza, wari uyoboye abaturage bo mubwoko bw’Abanyintu yishwe n’ingabo za Gumino. Uyu mu shefu ngo yishwe azira kuba yaricishije undi musore w’Umunyamulenge.

Muri iyi nama kandi umukuru w’ingabo za FARDC muri Kivu y’amajy’epfo, General Majoro Muhindo A. Mondos, yasabye abayobozi baserukiye amoko yose atuye aka karere guhagarika no kudashigikira iyi mitwe y’inyeshamba yitwaje imbunda mu gukora amabi no kwangiriza iby’abaturage.

Tubibutse yuko iyi nama ikomeza kwiga kuri iki kibazo uyu munsi w’Agatanu ku minsi 17/05/2019 nkuko tubikesha Dieudonné Kasereka, umuvugizi w’ingabo za FARDC, kuva muri Sekteri ya Sokola ya 2.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here