Ni iki cihishe inyuma y’inzandiko zirega bamwe mu bayobozi b’abasirikare b’Abanyamurenge?

0
137

KINSHASA, CONGO – Nyuma y’intambara yadutse hagati y’inyeshamba za maï maï na Twirwaneho (Abasore b’Abanyamurenge), muri secteur ya Lulenge mukwezi kwa kabiri gushize uyu mwaka wa 2019 ikangiriza ibintu byinshi. Imihana yaratwitswe, inka ziranyarwa ndetse n’abantu bagera kuri mirongo itandatu n’abatatu ( 63) kumpande zose bahasize ubuzima; ibi ni bigaragara muri raporo yatanzwe n’amashirahamwe adaharanira inyungu za potitike mukarere ka Minembwe.

Ubu haravurwa inzandiko zanditswe na bamwe muba depite bakomoka muraka karere aho barega ndetse banyomoza ko ibyo byose bikorwa n’abasore b’Abanyamurenge. Mu rwandiko rwanditse ndetse rukoherezwa umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi, depute KALIBA MULANGA Pardonne, ukomoka muri teritware ya Fizi (wo mubwoko bw’Abapfurero) ndetse akongora akaba n’umuyobozi mukuru w’ishaka PRM (Patriotes Résistans Maï Maï) yanditse ashaka gutesha agaciro ibyavuzwe na ENOCK RUBERANGABO igihe yamaganaga iriya mirwano. Depute KALIBA MULANGA murwandiko rwe arongera  akarega na bamwe mubayobozi b’ingabo za leta (FARDC), bo mubwoko bw’Abanyamurenge ko bashigikiye kandi bafasha umutwe w’abasore b’Abanyamurenge, TWIRWANEHO na GUMINO mu guhohotera no kwangaza andi moko atuye muraka karere ariko Ababembe, Abapfurero, ndetse n’Abanyintu.

Depute Kaliba muri uru rwandiko yakomejye  avuga yuko abasirikare b’Abanyamurenge aribo bonyine bagikorera muturere bavukamo agereranaje n’andi moko aho avuga ko mutundi duce tugize igihugu atariko bimeze nkuko byari muri gahunda ya leta yo gukura abasirikare muturere bakomokamo murwego rwo kwirinda isubiranamo.

Gusa uyu depute Kaliba mururu rwandiko kandi yandikiye perezida FELIX TSHISEKEDI, ntiyabashije kuvuga mu mazina abo bayobozi ba gisirikare avuga abo aribo. Undi mu depite wanditse ibisa n’ibi ni uwitwa CLAUDE MISARE watorewe guhagararira agace ka Uvira.

Ibi byavuze mugihe abahagarariye amashiramwe adaharanira inyungu za politike muri kariya karere ndetse n’abaturage muri rusangi bashimagiza igikorwa c’ubutabazi cakozwe n’ingabo z’igihugu (FARDC) mu guhagarika iriya mirwano yari imaze gufata indi ntera.

Soma Urwandiko rwa Depute Kaliba.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here