Nta munsi numwe inyeshamba ziteze gufata komine ya Minembwe…

0
122

UVIRA, SUD-KIVU – Imitwe yitwaje imbunda ntikihende na gato ivuga ngo iteze gufata ikibuga c’indege ca Kiziba, mu Minembwe. Ibi ni bimwe mu byavuzwe n’umuvugizi w’ingabo za leta, muri Kivu y’amajy’epfo, Captain KASEREKA Dieu Donné, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa http://www.imurenge.com.

Captain KASEREKA yavuze yuko kuva ku munsi w’ejo, Niyinga mugitondo inyeshamba za Mai Mai zashatse gutera ibirindiro by’ingabo za leta mukarere ka Minembwe, ariko ngo batigeze banagera kuco bifuzaga, izi nyeshamba zasubijwe inyuma n’ingabo za leta (FARDC).

Nkuko yakomeje abivuga, mu magambo ye Captain KASEREKA ahamya yuko izi nyeshamba zitazigera zifata ikiwanja c’indege ca Kiziba, mu Minembwe. Yakomeje avuga yuko abaturage ba Minembwe ubu batuje kandi ingabo za leta zikomeje kubarindira umutekano.

Muri ibi bitero byagabwe n’inyeshamba za Mai Mai zibifashijwe mo n’inyeshamba zikomoka mu Burundi (Red Tabara) biravugwa yuko intego yabo kwari gufata komine (commune) ya Minembwe ndetse n’ahandi hose hatuwe n’Umunyamulenge wese muri Congo. Nkuko bivugwa n’abaturage ba Minembwe izi ntambara z’amachakubiri akenshi zigenda zigaruka ndetse n’abantu benshi bamaze kuhasiga ubuzima bazira ubusa.

Tubibutse yuko ibi bitero byabaye nyuma y’iyinga rimwe umwe mu bakuru b’ingabo za leta (commandant de IIIes zone de défense) asuye akarere ka Minembwe ndetse na nyuma yaho umukuru w’igihugu, Félix Antoine Tshisekedi asuye imuji wa Bukavu kubw’impamvu z’umutekano w’intara yose ndetse no mugihugu hagati; muri uru rugendo, perezida yari aherekejwe n’aba ministres bakomoka muntara ya Kivu y’amajy’epfo.

Tubibutse yuko ibi bitero byatumye abantu benshi barimo abana n’ababyeyi babo bo m’ubwoko bw’Abanyamulenge bakomeza guhigwa n’izi nyeshamba zitwaje imbunda umunsi k’uwundi. Ikindi cateye urujijo hagati y’abaturage ba Minembwe nuko zimwe mu ngabo za Police zari zisanzwe zikorera mu Minembwe zarimuwe zikajanwa gukorera muzindi ntara, hagati mu gihugu; ibi nabyo ngo bikaba byarateye abantu benshi kwibaza ikibyihishe inyuma.

Nkuko tubikesha n’umwe mubaturage utashatse ko amazina ye ashirwa munyandiko, yavuze yuko bamwe mu bayobozi  ba Police bashizwe k’urutonde rw’abarenganya abaturage kandi ngo muribo abenshi ni abakomoka k’uruhande rw’Abanyamulenge.

Abaturage ba Minembwe bakaba batewe umutekano muke n’ibyakozwe byo kohereza Police bari ahandi; bo ngo bakaba babona yuko hari ikibyihishe inyuma kandi ko ngo byoba biri mu mugambi wo gushaka kumaraho ubwoko bw’Abanyamulenge butuye mubtara ya Kivu y’Amajy’epfo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here