Rukeba Chirac asanga hari abiyitirira ibikorwa bitaribyabo mu kwiyamamaza

0
260

MADEGU, MINEMBWE – Ubgo yageraga mu Minembwe uyu munsi n’Akabiri, Rukeba Chirack, wiyamamariza kuba intumwa ya rubanda k’urwego rw’igihugu, arasaba abaturage gushishoza neza maze bagatora ushoboye.

Biramenyerewe ko abakandinda bavuga ibigwi byabo ubgo biyamamaza kugirango abaturage barusheho kubagirira icizere. Mu Minembwe ho byakomeje kugaragara ko bimwe mu bikorwa byagiye byiyitirirwa n’abiyamamaza benshi maze bigatera urujijo abaturage.

Rukeba Chirack yagize ati “ ibyo twakoze twabifashijwemo n’imbaraga, n’inshingano twari dufite.” Yakomeje agira ati” abo babyiyitira Sinzi aho babikuye naho bakuye izo mbaraga.”

Rukeba Jacques bakunze kwita Chirac, Ubgo yiyamazaga mu Minembwe ku minsi 11/12/2018.

Chirac afite indoto zo kuzamura ibarabara risobanutse mu Minembwe mu rwego rwo kworohereza ingendo. Sibyo gusa ko ateganya no gukura aka karere mu mwijima, ashakisha abaterankunga bo byaza umusaruro amasararo ari muri kariyq karere. Ni byinshi ateganya gukorera aka karere mu gihe atowe, kanda hano hasi maze utegere ikiganiro twagiranye.

Umukandida ukomoka mu cama ca RCD, Rukeba Chirack, alana yarigeze kuba Minisitiri w’ubgikorezi n’itumanaho mu ntara ya Sud-Kivu, avuga ko hari byinshi yagejeje mur’aka karere birimwo centre d’examin ku banafunzi, iminara y’itumanaho, ikigo gifasha mu kwakira no kwohereza amafaranga, ndetse n’ibindi byinshi.

Icama ca RCD, abatavuga rumwe naco, bagishinja kwijandika mu ntambara zidasobanutse ndetse no gukorana n’ibihugu bibanyi mu kuvogera ubusugire bg’igihugu. Ibintu abarwanashaka biki cama bahajana bivuye inyuma bakavuga ko baharaniraga uburenganzira bgabo kandi ko uwariwese bashoboraha kumwiyambaza bibaye ngombwa.

Andi mafoto uko byari byifashe.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here