Rukumbuzi Ntanyoma Delphin, ukuboko kw’ubategetsi bg’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’impunzi z’Abanyecongo ntigushimishije…

0
198

Nyuma yaho impunzi z’Abanyecongo zibarizwa mu nkambi ya Kiziba iherereye mu burengerazuba bg’igihugu c’u Rwanda zihuriye n’isanganya mw’iyinga ryashize, leta y’urwanda n’impunzi ntibabivugaho rumwe. Impunzi zemeza ko zarashwe ndetse abagera kuri 20 bakaba barapfuye n’inkomeri nyinshi ariko leta y’i rwanda yo ikavuga ko itigeze irasa izo mpunzi gusa ikemeza ko abagera kuri 5 aribo baguye muco bise ubushamirane bg’ impunzi n’inzego zishinzwe umutekano.

Imurenge.com yegereye umwe mu bakunze gukurikiranira hafi politiki y’akarere akaba n’umwanafunzi kubijanye n’amakimbirane mu ciciro c’ agatatu mu gihugu c’ubuholandi (PHD), Rukumbuzi Ntanyomwa Delphin, maze agira ico abivugaho.

K’umurongo wa telefone, Rukumbuzi Delphin watunguwe cane nibyabaye kuri ziriya mpunzi bitewe nuko atiyumvisa ukuntu igihugu kiyobowe n’ umuyobozi uhagarariye Afurika arico corasa abantu kitavanguye abagore, abana, abasore, abagabo n’abakobga.

Asanga ikibazo nyamukuru ari ikibazo c’inkomoko c’izi mpunzi cakomeje guhuzwa n’ibibazo bya politiki k’uburyo budasobanutse ariko kandi asanga imbaraga zakoreshejwe muguhosha imyigaragambyo y’izi mpunzi yaba yari igamije gucecekesha izi mpunzi.

K’ukutavuga rumwe hagati y’impunzi na leta y’u Rwanda, iyi nzobere ku makimbirane asanga leta y’u Rwanda itahakana ko itarashe izi mpunzi cane cane ko aho isi igeze kur’ubu byoroshe ku buryo umuntu ashoboraga gukurikirana ibintu uko byaza bigenda bitandukanye no mu myaka yashize. Akomoza kw’ijambo ry’umuvugizi w’ipolisi ca leta y’u Rwanda aho yabgiraga impunzi ko nibatareka imyagaragambyo ko ibizakurikira bazabyirengera, asanga ibi ari ibyemeza ko leta y’u Rwanda ntakabuza yarashe impunzi.

Rukumbuzi Delphin asanga akazoza kizi mpunzi gateye impungenge, icambere asanga izi mpunzi zishobora guceceka ntizongere kugira ico zivuga ku bibazo zifite bitewe n’imbaraga leta y’u Rwanda yakoresheje ibacecekesha. Ica kabiri asanga izi mpunzi zishobora kunyanyagira mu gihe zikomeje gukurikiranwa mu buryo budasobanutse na leta y’u Rwanda. Ica gatatu abona nanone izi mpunzi zishobora gutaha iwabo muri congo mu buryo bg’urusorongo, uburyo asanga bgaba ari ikibazo bitewe nuko butateguwe.

Umunyamakuru yashatse kumenya niba iri sanganya impunzi z’abanyecongo zahuye naryo ryaba ridafitanye isano n’ibimaze iminsi bivugwa mw’itangazamakuru ry’i Rwanda ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda baba kur’ubu bitoreza mu Minembwe. Delphin avuga ko bishoboka bitewe nuko izi mpunzi zivuga ko zigeze gukoreshwa mu buryo butari bgiza burimo politiki ndetse no kuzishora mu ntambara bityo bitari bikwiye guhuza ibibazo by’impunzi n’ibibazo bya politiki birimo indani mu gihugu c’u Rwanda hagendewe ku nkomoko yazo. Ibintu asanga bitari bikwiye guhuzwa kubera ko kugeza ubu nta bimenyetso bifatika byemeza ko mu Minembwe haba hari uwo mutwe kandi bibaye binahari ari ikibazo leta y’u Rwanda yakemura biciye mu nzira za dipolomasi na Congo.

Ku myaka 20 ntibyumvikanaga ukuntu izi mpunzi aribgo zagaragaje ibibazo byazo gusa we abona byaba byaratewe nuko zari zigeze aho ziremerewe k’uburyo zitabyihanganira, muri make n’ibibazo byari bimaze igihe. Yagarutse kubivugwa ko HCR k’ubufatanye na leta y’u Rwanda byaba byarashakaga gushira izi mpunzi mu byiciro by’ubudehe, maze atangariza itangazamakuru rya Imurenge.com ko nawe atiyumvisa ukuntu izi mpunzi zashirwa mur’ibyo byiciro bitewe nuko abona ntabusumbane bukabije mu buryo bg’amikoro bgaherwaho bubaka ibyo byiciro. Ibi agasanga hari ikintu kinini coba kibyihishe inyuma izo mpunzi zoba zaratinye.

Asoza yagiriye inama inzego zose iki kibazo kireba abasaba kugana inzira y’ibiganiro byumwihariko yibutsaga izi mpunzi ko zifite uburenganzira bgo kugaragaza ibibazo byazo mu buryo bgiza. Agasaba ko ibi byakorwa ntaruhande rubona ko rufite imbaraga kurusha izindi k’uburyo rwagaragaza ko arirwo rugomba kugena icakorwa. Akomeza yumvikanisha ko izi mpunzi zitaba akarima ka politiki bityo ukuboko kw’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’izi mpunzi z’Abanyecongo asanga kadasobanutse kandi kadashimije bityo uwariwe wese washaka gukoresha izi mpunzi yakwirindwa.

Ushobora gukurikirana ikiganiro cose ukanze hano hasi.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here