MINEMBWE, SUD-KIVU – Umuyobozi wa UGEAFI mw’ishamyi ry’uburezi (préfet ) Ruvuzangoma Rubibi yirukanwe ku murimo ye, uyu muyobozi warumaze imyaka igera kuri 5 arumuyobozi w’ikigo c’uburezi ça UGEAFI uyu munsi nibgo yasezerewe ku mirimoye bitunguranye.
Ubwo twandikaga iyi nkuru ntabwo ubuyobozi bwa UGEAFI bwatumenyesheje impamvu yatumye Ruvuzangoma yirukanwa ku kazi dore ko abayobozi muri UGEAFI batatangaje impamvu yabyo. Uyu muyobozi akaba yatsimbuwe na Mujambere Alexis uri mu kigerro c’imyaka 31 y’amavuko utuye mu muhana wo ku Runundu.
Alexis Mujambere yigiye kuriki kigo yabereye umuyobozi uyu munsi, akaza gukomereza Kaminuza ye Buniya. Nubwo itsimburwa rya Ruvuzangoma ritaramenyekana impamvu yaryo, abantu benshi ndetse barimo na bamwe mu bakozi b’iri shirahamwe rya UGEAFI, bababajwe n’uburyo yakuwe mu mirimo ye. Bamwe mu barimu bakoranaga bagaragaje akababaro kabo mu nzandiko bagiye bandika ..