TANZANIA – Nkuko bisanzwe bimenyerewe ko umwanafunzi ahanishwa inkoni n’umwarimu we, uyu munsi mugihugu ca Tanzania ababyeyi bararira ayarika aho bivugwa urupfu rw’umwanafunzi umwe wahitanwe n’inkoni yakubiswe na mwarimu we amuziza kwiba nkuko tubikesha n’ikinyamakuru Tanzania Guardian.

Nkuko tubikesha iki kinyamakuru, Eradius Sperius, umwana w’imyaka 13 yitabye Imana nyuma y’iminsi mike ahawe igihano ‘umwigisha we amuziza kuba yaramwibye isakoshi uyu mwarimu asanzwe atwara mo ibitabo bye by’ishure. Nyuma y’urupfu rw’uyu mwana, wahise wanga gushingura umubiri w’uyu mwana mu kwerekana umubabaro mwinshi bari bafite.
Nyuma yaho leta ya Tanzania imenye ko aya mahano yabaye, yahise itangira gukora iperereza k’urupfu rw’uyu mwana kugira ngo bamenye neza ndetse kugira ngo banafatire uyu mwarimu igihano kuko ngo bigayitse cane kubona umwarimu nk’umubyeyi w’umwana ku ishure akubita umwana kugeza aho umwana bimuvira mo urupfu.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru BBC co kigira giti:
Ubushikiranganji bw’amagara y’abantu na bwo bwiyamirije ivyo vyashitse, buvuga ko bihonyanga amategeko agenga abana, avuga ko umwana wese ategerezwa gukingirwa. – BBC –
Nkuko twakomeje tubikesha ikinyamakuru Tanzania Gardian, biravugwa yuko ministre ushinzwe amagara y’abantu muri Tanzania, Ummy Mwalimu yavuze ko yohereje umuganga w’inararibonye gukora iperereza ryo kurwego ruhanitse (Autopsy) kugira ngo hakorwe itohoza k’urupfu rw’uyu mwana ndetse hakurikizwe ho n’ibihano kugira ngo undi muntu wese uhana umwana bidaciye mu mategeko azabihanirwe.
Abandi bayobozi bo munzego za leta ndetse no mu baturage bavuga yuko ubu ari ubugomba bwo kurwego ruhanitse. Benshi bibaza impamvu umuntu mukuru akubita umwana kugeza aho ahasiga ubuzima. Bagize bati:
Ibi bi ibikorwa by’ubwicanyi kandi uyu abereye igihano co gupfa, gufungwa byo ntibirimo kabisa. Ahubwo iri tegeko rigomba gukurwaho burundu, ntabwo nzohereza umwana wanje ku ishuri ngo aje guhanwa bunyamanswa. – Umuturage –
Ugereranyije n’andi mategeko ya Tanzania ndetse n’ibihugu bya Afrika, aya mategeko yemera ko guhana abana ari gukubita ku ntoki no kukibuno gusa, ariko mugihe umwarimu akubita umwana kugeza aho bimuvira mo ubumuga cangwe urupfu ibyo bifatwa nk’itoteza kandi ari icaha gihana uwakoze ayo mahano.

Ubusanzwe umwana ntiyakagombye gukubitwa kuko umwana aja ku ishure kugira ngo ahabwe indero. Gukubitwa biviramo abana benshi guhahamuka ndetse no kutita ku byigwa cangwe se ugasanga abana batisanzura ku mwarimu wabo mugihe yakabaye urugero ndetse akababera umubyeyi mugihe batari iwabo murugo.