MINEMBWE, SUD-KIVU – Imitwe yose yitwajye ibunda izishire hasi, inka zisubire I Rurenge, ituro rihabwe banyiraryo, ibi nibyo byemejwe mu nama yo gushaka amahoro yabaye mu Minembwe kuva ku minsi 9-11/4/2019.
Ibi biganiro bikaba byari bihagarariwe na MONUSCO ifatikanijye na leta ya Congo, bamwe mu banyacubahiro bari bitabiriye harimwo administrateur wa teritware ya Fizi, bwana Kawaya Mutipula Aimée, umuyobozi wa secteur ya Lulenge, Kabindula Samuel hamwe n’umuyobozi wa commune ya Minembwe, Gadi Mukiza Nzabinesha.
Sabo gusa kuberako abayobozi gakondo nabo bari bararitswe Bava mu moko atandukanye; Abanyamulenge, Abafulero, Abanyintu ndetse n’Ababembe.
Ku munsi w’Agatutu nibgo buri bgoko bgagize akagugu kabo, maze bagenda bagaragaza impamvu zitera intambara, amacakubiri y’amoko mu Minembwe, ariko nanone yaboneyeho umwanya wo gutanga n’ibyifuzo byabo.
Icagaragaye nuko aya moko yose yagiye yitana ba mwana, bamwe bavuga ko abandi aribo banyiribayazana gusa bose busiriza kw’ijambo rivugango “Turashaka amahoro”.
Bikino Mitabo, kuva mu Bgoko bg’Abanyamulenge, yavuzeko uruhande rwabo bemeye kuzahanura abana babo batwara imbunde batabyemerewe n’Amategeko.
Bandeko Nyamuhenda umukuru wa mutualité y’Abafulero mu Minembwe, aganira n’umunyamakuru wacu, yamubwiyeko barushe n’intambara zica abana, abagabo, abagore, inzira karengane, kandiko iki gihe turimo arico kubana mu mahoro. Yagize ati “ntampamvu nimwe yagatumye abavandimwe barebana igitsure”.
Irindi jambo ryagarutsweho cane mur’iyi nama ni hejuru y’inka zihabga inyeshamba za Mai Mai ziyobowe na Gen Mulumba. Iyi nama yemejeko izo nka zigomba guhabwa ababikwiriye aribo bita ba mwami nkuko itegeko nshinga ry’igihugu rivuga. Baje kwemeza kandi ko inka zigomba kuva mu Minembwe zikajanwa mu masuhuriro.
Col Bahati, commandant secteur opérationel mu Minembwe, yavuzeko abasoda bagomba kuja i Rurenge, ijambo ryashimwe na benshi.
Iyi nama ije ikurikira iyindi yari yabereye m’Urugezi ku minsi 19/03/2019, ikaba yari yakoranije abanyamurenge n’Abafulero, bakaba burashize umukono ku masezerano bagiranye y’uko bazarwanya bivuye inyuma umuntu wese uzakoresha imbunde m’uburyo butemewe n’Amategeko. Iyi nama ikaba yari yitabiriwe n’abantu barenga 500.
Izi nama z’umusubizo zije nyuma y’intambara zari zimaze iminsi zumvikana irurenge, zikaba zaraguwemo Abaturage bagera kuri 60 ku Mpande z’Abafulero n’Abanyamulenge.