Abagore bo mu mashirahamwe ya AVOC na APGT mu Minembwe barishimira intsinzi yahawe muganga Denis Mukwege..

0
86

MINEMBWE, SUD-KIVU – Mumpera z’iyinga rishize nibwo abagore bakorera mu mashirahamwe AVOC na APGT, akorera mukarere ka Minembwe bateguye ibirori murwego rwo gushimira Muganga Denis Mukwege, wamenyekanye cane mu kwita k’ubuzima bw’abaturage ndetse no kuvura abagore bafashwe kungufu cane cane hamwe n’abafite ibibazo byo kutabyara.

Denis Mukwege, uherutse guhabwa igihembo cy’umuganga wakoze neza kurusha abandi…

Nkuko tubikesha ikinyamakuru http://www.laprunellerdc.info abagore barenga mirongo ibiri bagizwe n’amoko atandukanye atuye mukarere k’imisozi mire mire y’Imulenge nibo babashije gutanga ubuhamya butandukanye k’ubuvuzi bagiye bahabwa na Denis Mukwege, wamamaye cane kandi ukorera mubitaro bya Panzi bikorera mu muhana wa Bukavu.

Kubwa Bukuru Ntwari, uhagarariye ishirahamwe APGT yagize ati: “ntawe twagereranya n’uyu mugabo kubwitange agira” Bukuru Ntwari akomeza avuga ko bateguye ibi birori mu kwishimira igihembo ca “Prix Nobel” iyi mvukira ya Kivu y’amajy’epfo iheruka guhabwa.

Nyajambo Joyeuse, umwe mubagore bari bitabiriye ibi birori yavuzeko mu Minembwe, Muganga Denis Mukwege afite uruhare runini mu kubageza kure kuko yavuye abana bari bafite ibibazo by’ihungabana; abagore bari barahuye n’ibibazo bikomeye bivuye kuntambara z’isubiranamo hagati y’amoko zagiye zibangamira akarere ndetse n’abandi bari barabuze ibyara.

Mukurangiza, aba bagize aya mashirahamwe bakaba basabye ko muganga Denis Mukwege azigerera mu Minembwe akibonera agaciro bahabwa n’abatuye akarere kuko ibyakozwe byose ariwe babikesha.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here