Abaturage bo mu Biziba by’epfo na ruguru, Gasorogotsyi, Gisombe na Gitumba bahawe imfashanyo.

0
127

MINEMBWE, SUD-KIVU – Ku gicyamunsi cyo k’umunsi wa n’Iyinga ku minsi 07/04/2019 abaturage barenga 100 bahawe imfashanyo y’amafu, ibikombe, imbegeti, amasahani, amahuzu n’amasafuriya. Ibi bikaba byaratanzwe n’abagore batuye muntara zitandukanye za Republika Iharanira Demokrasi ya Congo ndetse no hanze y’iki gihugu; aha twavuga nka Leta Zunze Ubumwe Za Amerika bari baserukiwe na Mama Yunia kuva Uvira.

Muri uyu muhango wo gushitsa iyi mfashanyo, Imurenge News Agency (INA) yari yahawe ubutumire kugira ngo dukurikirane uyu muhango. Nyuma y’iki gikorwa twegereye bamwe muraba baturage bagize ibi bazo byo gutwikirwa amazu n’ibyabo tubabaza uburyo bakiriye ubu bufasha batubwira ko bashimiye byimazeyo Mama Yunia ndetse na bagenzi be ku bitekerezo nkibi kandiko hari bamwe muribo banditswe kugirango nabo babafashe; ariko batagize icyo babona. Ngo nubwo aba banditswe batahawe imfashanyo zabo ngo bishimye cyane ibyahawe bagenzi babo.

Biravugwa yuko hari abantu batarokoye n’akantu na kamwe ubwo bari bibasiwe n’inyeshamba za Mai Mai zifatikanije n’iz’Abarundi, muntabara yatangiye ku minsi 26/02/2019; aha hari muri muri secteur ya lulenge, groupement ya Basimuniaka, intara ya Kivu y’Amajy’epfo. Iyi ntambara yerekanye inshusho mbi ku minsi 06/03/2019 ari nabwo amazu menshi y’abaturage yatwitswe n’izi nyeshamba.

Mu kuganira na Mama Yunia yatubwiye ko iyi ari intangiro ariko ko bakomejye ubuvugizi kugirango bazafashe aba baturage kuko babuze ibyabo n’ababo. Yavuze kandi ko iyi mfashanyo atari iy’umushinga runaka cyangwe se itorero irya ariryo ryose, ahubwoko ari aba mama b’invukire zo mukarere k’imisozo mire mire ya Minembwe bagize uwo mutwaro wo gufasha ababo bagize ibyago.

Icya garagaye muri uyu muhango nuko abantu babaye benshi cane ndetse barenga umubare wari uteganyijywe, maze ibintu biba bike; ariko buri wese yagiye atahana icyo yabonye cose.

Tubamenyesheko muri aba baturage harimo amoko yose atuye aka karere ka Minembwe; aha twavuga Abapfurero, Ababembwe, Abanyintu ndetse n’Abanyamurenge.

Abaturage bahawe iyi mfashanyo…
Bimwe mu bintu byahawe aba baturage…
Mama Yunia watanze iyi mfashanyo…
Bamwe mu baturage bahawe iyi mfashanyo bashimiye byimaze yo Mama Yunia…

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here