Umubiri wa Serugo Aimable, umuyobozi w’umuco muri BGNYL washinguwe none…

0
138

KIGALI, RWANDA – Ku gicamunsi c’iri yinga nibgo umubiri wa Nyakwigendera Serugo Aimable, umuyobozi w’umuco mw’ihuriro ry’urubyiruko rw’Abanyamulenge kw’isi, Banyamulenge Global Network Youth League (BGNYL), wasezeweho bga nyuma.

Ku minsi 27/09/2018, mu gitondo c’uwo munsi, nibgo iyo nkuru mbi yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, maze ayo makuru aza kwemezwa bidatinze.

Umuryango we wabugufi wa Kongera, ikanisa asengeramo rya Armee du Salut, ndetse n’inshuti ze bari bagihuza imbaraga kugirango umubiri wa Nyakwigendera ugezwe mu Rwanda, amakuru dukesha abanyamuryango be ba bugufi.

Amarira, imiborogo, ndetse n’ikiniga cinshi nibyo inshuti n’abavandimwe baherekezanyuje Serugo Aimable. Ku bamuzi bemeza ko yari umusore ucabugufi, akagira amagambo make.

Umuyobozi mukuru wa BGNYL, Claude Nkunda, yagize ico avuga kuri Serugo Aimable, nk’umwe bari bafatanyuje umurimo wo kwubaka igihugu bakomokamo.

Mu magambo ye yagize ati: “Nakiriye inkuru mu gitindo nka saa ine, mbanza kugira ngo ntibishoboka, ariko nyuma y’umwanya muto naje kuvugana n’abandi barikumwe nawe ndetse na bamwe bagize famille ye barabimpamiriza nuko ndemera.Ariko turabamenyesha ko byaduhungabanyije bikomeye cane.

Umuryango Serugo Aimable yabarizwagamo wa BGNYL wifatanyije n’umuryango wa Kongera mur’urupfu rwa Nyakwigendera

Yakomeje agira ati: “Aimable yari umuntu twari duteze mo byinshi kubera ubushobozi yarafite. Yari parmi intiti (les intellectuels) babarizwa muri BGNYL, sur le plan scientifique dutakaje un professeur d’université muri économie, igihombo gikomeye cyane, aha ahasize icyuho kidasanzwe.

Umubiri wa nyakwigendera bawushinguye I rusororo, mu ntara y’umuji wa Kigali.

Uko byari byifashe bashingura umubiri wa Serugo Aimable, umuyobozi w’umuco muri BGNYL

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here