NORTH CAROLINA, USA – Umuvugabutumwa w’Umunyamerika wari ukomeye ku isi hose, Billy Graham, yitabye Imana ku myaka 99 y’amavuko. Billy Graham yafatwaga nk’umwe mu bantu bakomeye mu Ku isi bitewe n’imirimo y’ivugabutumwa yagiye akora mugihe yari akiri muzima.
Billy Graham azwiho kuba yari umugabo wuzuye umwuka wera kuko ibiterane byose yabwirije mo, byagiye byitabirirwamo n’abantu batagira ingano kandi hagiye hagaragara umwuka wera ndetse n’imbaraga z’ibitangaza by’Imana.
Billy Graham yaguye mu rugo iwe, mumuji wa Montreat, intara ya Carolina y’amaja ruguru nk’uko byatangajwe n’umuryango we (Billy Graham Evangelistic Association).
Billy Graham yari amaze imyaka igera kuri 60 mu gikorwa cy’ivugabutumwa. Yanditse ibitabo byinshi ndetse byagiye bihindurwa mu ndimi zitandukanye hose ku isi. Billy Graham bivugwa ko yabwirije abantu barenga miliyoni 215 ndetse yari n’umujanama w’aba Perezida batandukanye ku isi cane cane biravugwa ko yari umujanama wa buri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva kungoma ya Harry Truman wategetse Amerika mu 1945 –1953 kugeza kungoma ya Perezida Donald Trump uhari kuri none.
Graham yabaye umukirisito afite imyaka 16 y’amavuko nyuma yo kumva ubutumwa bw’undi muntu wabyirizaga yitambukira, yaje gusigwa amavuta nk’umukozi w’Imana mu mwaka w’i 1939.
Nkuko tubikesha imbuga zitandukanye, umwaka ushize, Billy Graham yasohotse ku rutonde rw’abantu 100 bakomeye ku isi barimo Perezida Obama, wahoze ayoboye Leta Zunze UBumwe za Amerika ndese n’abandi benshi tutiriwe tuvuga.
Billy Graham yavukiye mu muji witwa Charlotte muntara ya Carolina y’amaja ruguru, yavutse mu mwaka w’i 1918. Mu mwaka w’i 1943 yashakanye na Ruth McCue Bell babyaranye abana batatu. Nyuma umugore we aza kwitaba Imana mu mwaka w’i 2007, ku myaka 87.