USA, NEW MEXICO – Burya bgose ubutwari buraharanirwa, uko iminsi igenda itambuka niko bigenda bigaragara ko ibikorwa by’ubutwari bitareberwa mu cirori c’imyaka cangwe ngo bibe iby’igitsina gabo gusa.
Umukobga w’umunyecongokazi, Rachel Umutoni Walters, akaba atuye mu ntara ya New Mexico mu gihugu ca USA aho arimo gukurukirana amasomo y’ikiganga, ku myaka 21 y’amavuko gusa ageze k’urwego rwo gufasha abandi bana bagenzi be babuze amikoro yo kuja ku masomo mu gihugu ce c’amavuko, DR Congo.

Rachael watangiye iki gikorwa umwaka washize, kur’ubu yishurira abanafunzi bashika kuri 30, akaba abishurira amafaranga y’ishuli ndetse n’ibikoresho by’ishuli. Iyi gahunda akaba yarayiyemeje mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu guharanira akazoza keza k’igihugu ca mwibarutse.
Ico agenderaho cane agenda areba abana b’impfubyi cangwa se batishoboye, akaba agenda aganiriza abana mu rwego rwo kumenya ubuzima bga buri munsi bgabo, abo asanze imibereho yabo itari myiza bityo akaboneraho kubafasha.
Rachael yafashe iyi gahunda yatangije mu mwaka wa 2017, aho yazindukiye mu gihugu ce c’amavuko, DR Congo, akaganira n’abana bagenzi be b’impfubyi batandukanye ariko akorwa ku mutima cane n’ubuzima babayeho ndetse n’ubuhamya bagiye bamuha, akaba yarahise atangira gahunda yo kubafasha.
Umutoni ubusanzwe utuye muri leta zunze ubumwe za Amerika ni umukobwa wa Neema Namadamu nawe uzwiho kuba yaratashe burundu ava muri Amerika akaba nawe ubu ari gukorera mu karere ka Itombwe na Bukavu muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, aho nawe agenda afasha abari n’abategarugori kwiteza imbere.
Mbere yuko yurira indege yerekeza muri Sud Kivu, Rachel Umutoni yaganiriye na Imurenge News Agency, maze atubgira urugenzi rw’isafari ye, aho yagize ati” nzamara ukwezi kwose, nzagera i Bukavu aho mfite abana bakeya nzafasha hanyuma nkomereze mu Marunde mu karere k’Itombwe aho nzafasha abandi bana.
Tegera ikiganiro twagiranye na Rachael
Rachel Umutoni yasoje ikiganiro twagiranye ku murongo wa telephone asaba abantu bose kwerekeza amaso iyo bavuka bakahakorera uko ubushobozi bgabo bungana , by’umwihariko yasabye abakobwa bagenzibe kutisuzugura no kuguma gufatwa n’imico yakera ibasubiza inyuma ikaberekako ntaco bashoboye nyamara kandi iwe asanga abakobwa bahagurutse bakora ibyubutwari birenze ibyabasaza babo.
Abantu baragenda bumva uruhare rwabo cane mu bikorwa byo gufasha, twabibutsa ko mu mayinga abiri ashize aribgo humvikanye kandi Faradja Grace, umugore w’umunyecongo, wafashe iyambere mu kwishurira abana 100 amasomo yabo mu turere twa Minembwe na Bijombo.