LEMERA, SUD – KIVU – Ku munsi wejo nakane taliki 30/11/2017, saamunane zamanywa kw’isaha yiburasirazuba bwa Congo, nibwo umwe mu bayobozi ba Mai-Mai yarashwe na mugenzi we.
Amakuru atangwa n’abaturage bari i Lemera kw’iposita ahabereye ubu bwicanyi,avugako urupfu rwa rwumwe mu bayobozi ba Mai-Mai uzwi kw’izina rya Bitwange ndetse numwe mu basoda bashinzwe kumurinda, rwatewe no kutumvikana hagati ya mugenzi we Gihebe nawe ufite undi mutwe winyeshamba ayoboye.
Abaturage baganiriye na Imurenge.com ku murongo wa telephone mu gitondo cuyu munsi n’anagatanu, bavugako mai mai Gihebe na Bitwange basanzwe bombi bafite imitwe bayoboye ariko bakaba kandi banasangiye ubwoko doreko arabapfurero bombi, Gihebe ngo ashinja Bitwange ko akunze kunyaga mu mihana irimo bene wabo hafi, ndetse na Bitwange akaba atarakundagako Gihebe anyaga abo bavukana hafi.
Ibi ngo byatumye bakunze kurebana ijisho ribi burigihe , ku munsi wejo rero bakaba barahuriye i Lemera kw’iposita mu gihe bari mu biganiro bisanzwe baje kutumvikana kuberako basanzwe nubundi bafitanye ayo makimbirirane,Gihebe atanga mugenzi we aramurasa ndetse anamurasana numwe mu basoda bashinzwe kumurinda .
Tubibutseko nyakwigendera Bitwange akomoka muri Sange ariko akaba akunze kuba mu misozi ya Kigoma.
Kugeza ubu ubwo twavuganaga n’abaturage bari i Lemera aho bita ku Misiyoni,babwiye imurenge.com ko baraye batekanye ndetse kugeza nanubu mugitondo cagatanu baremezako ntakibazo bigeze bagira.
Abaturage barasaba ingabo za leta ko zagaruka muri akak gace doreko arizo zarizisanzwe zikagenzura, amakuru atugeraho ariko akavugako ingabo za leta zari zihasanzwe ubu ziri mu kazi i Baraka.