Undi musore yaraye arasiwe mu Minembwe

0
114

MINEMBWE, SUD KIVU:- Ndabarishe Muhoza, umusore wo mukarere ka Gitasha, yaraye arashwe mur’iri joro ryakeye, ku minsi 8/01/2020, ubwo yarageze mu madegu agiye kuramutsa inshuti yiwe nkuko abyivugira.

Umunyamakuru wacu ukorera mu Minembwe yasuye Ndabarishe aho agwariye mu bitaro bikuru bya Minembwe biri ku Kiziba maze amubwirako yahuye n’abantu atamenye neza baramuhagarika baramubwirango nazane ifaranga abasubizako ntazo afite mur;uwo mwanya ahitamo kwiruka nibgo bamukurikijye amasasu menshi rumwe rumufata mu kibero igufwa rirangirika.

Sarimu n’umwo mu bantu bamushitseho bga mbere, yatubwiyeko baribagiye gutarama m’ubutayu bashitse hafi n’amazu bumva amasasu aravuze barahagarara nyuma y’iminota mike bunva umuntu Karataka epfo yabo niko kugenda kureba basanga ni Ndabarishe Muhoza warashwe, bahise bahamagara igipolisi mumwanya babageraho barikumwe n’abasoda niko guhamagara imodoko yagisikare imujana mu bitaro.

kanda hano hasi utegere Ndabarishe Muhoza avugana na MPC

Ubgo umunyamakuru wacu yageraga mu bitaro kuvugusha Ndabarishe, yahasanze col Gaby wa FARDC yaje mw’ iperereza maze atubwirako bagikomeje itohoza.

Andi makuru twabashishe kumenya nuko Ndabarishe yari agiye kwohererezwa i Bukavu kugirango aje kuvurizwayo bitewe n’uburemere bg’ibyamubayeho. Ubwo twamugeragaho bakaba barimo bamutegura kugirango indege ya MSF imujane.

Iraswa rya baturage rikomeje guteza impagarara cane mu Minembwe, hari hatarashira amayinga abiri nanone barasiye undi musore ku masomo ya UGEAFI, abaturage bagiye bashinja ingabo za leta kuba inyuma y’ibi bikorwa bibi gusa iperereza ntaco rirabasha kugaragaza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here