Urusaku rw’amasasu menshi rwazindutse rwumvikana m’umuhana wo mu Rwitsankuku…

0
210

RWITSANKUKU, MINEMBWE – Ku minsi 15/02/2018 mugitondo ca none nibwo twaganiriye n’umwe mu baturage bo mu muhana womu Rwitsankuku atubwirako amasasu menshi yunvikanye mugitondo ca none, ubwo abasirikare ba leta ya Congo bakorera mu Mikenke bagiye ku marondo nkuko bisanzwe bahura n’abantu bitwajye imbunda.

Kugeza ubu abo bantu ntibaramenyekana. Ubwo twaganiraga k’umurongo wa telefone, twamubajije ko nta muntu wahasize ubuzima, atubwira ko nta n’umwe wakomeretse cangwe ngo ahasige ubuzima kuko abo bantu bari bitwaje imbunda bahise bahunga rugikubita. Yatubwiye kandi ko umutekano ari wose ndetse ko abantu babanjije guhungira mu bihuru ariko kuri none abantu bose bagarutse mu mazu yabo kandi bakomeje ibikorwa byabo bisanzwe.

Tukiri k’umurongo wa telephone, yatubwiye ko kugeza ubu abasirikare ba leta ya Congo (FARDC) bari mu muhana hagati kandi basaba aba shefu b’imihana yegereye mu Rwitsankuku kudahungabana. Twageragejye gushakisha umu shefu wo muri uyu muhana ariko ntibyakunze bitewe n’ikirere kitameze neza, ariko tubamenyeshe ko ubu umutekano wongeye kugaruka.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here