uyu munsi turasaba ubutabera abakaturenganuye bakavugako political climate itatwemera ariko bizashira,USA

0
179

DAYTON, OHIO – Ku minsi 11/08/2018 nibgo Abanyamurenge batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibutse ababo baguye mu Gatumba mu mwaka wa 2004.

Uyu muhango wo kwibuka inzirakarengane Z’ Abanyamulenge baguye mu Gatumba wabereye mw’ ivile ya Dayton, mu ntara ya OHIO (Dayton Convention Center). Umuhango ukaba witabiriwe n’abantu batandukanye kandi b’amoko yose cane cane urubyiruko.

Bitandukanye n’ indi minsi, uyu mwaka waranzwe n’ ubuhamya butandukanye harimo n’ abandi batari Abanyamulenge, aha twavuga nk’ umunyecongo uva mu bgoko bg’ Ababembe watanze ubuhamya.

Ubgitabire bg’ urubyiruko mur’ iki gikorwa bganeje abakuru bari bitabiriye bidasubirwaho, Umwe mu bitabiriye uyu muhango yagize ati:

Imbaraga zacu ni abasore, ibyukuri birashimishije kubona abasore bacu batangiye kwiyumvisa igikorwa nkiki, abasaza bacitse ku icumu bamwe bakomeje kugaragaza intege nke mu kwitabira uyu muhango ariko abasore bacu batweretse ko bashoboye.

David Banoge Munyamahoro, umwe mu bashitsi bakuru bari bitabiriye uyu muhango, mu kiganiro yatanze yasabye ko abantu batacika intenge. Yagize ati”uyu munsi turasaba ubutabera abakaturenganuye bakavugako political climate itatwemera ariko bizashira”

Umukuru w’ Abanyamulenge kw’ isi, Rwaganje Claude, yunga murye yabgiye itangazamakuru rya imurenge.com ko nta mvura igwa ntihite. Ati” bisa n’ ibigoye ariko ntago abicanyi bazakomeza kugenda bidegembya”.

Yasoje atanga inama yo gukusanya ubuhamya bgose bg’ abacikacumu bagihari.

Perezida, Esperence Nyasezerano ukuriye ishirahamwe ry’abacikacumu bo mu Gatumba nawe yashimiye uburyo uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi. Yagize ati:

Iby’ukuri iki cunamo cagenze uko tutatekerezaga, abasore, inkumi ndetse n’ababyeyi bitabiriye uyu muhango wari k’urwego rushimishije kuko bagaragaje imbaraga mubyo bakoze byose. Muby’unamo byinshi twagiye dukora ndibaza yuko iki arico cunamo ciza urebye uburyo cakozwe n’uburyo citabiriwe.

Reba amwe mu mafoto:

Muzaliwa, umwe mu bacikacumu bo mu Gatumba…
Ibikombe byatanzwe mu kwibuka abakinyi ba Twegerane FC…
Igikombe cahawe abatsindiye umwanya wa Kabiri…
Abantu bari benshi…
Abantu bari benshi, kuva muntara zitandukanye muri Amerika…
Igikombe cahawe umukinyi watsinze ibitego byinshi…
Philip Mukwiye, umu bantu batanze ubuhamya bavuga uburyo bacitse ku icumu mu Gatumba…
Abantu bari benshi..
King Boaz, ushinzwe ikigega c’umuryango Gatumba Foundation…
Umwe mu bashitsi batumiwe gutanga inyigisho z’ihumure ndetse no gusobanura uburyo bwo kwirinda ihahamuka…
Abacikacumu mu muji wa Dayton basaba kurenganurwa n’ubutabera…
Abasore ba Arizona nibo batwaye igikombe…
Muzaliwa, umusore ukomoka mubwoko bw’Ababembe warokotse ubwicanyi bwo mu Gatumba…
Umusore wo mubwoko bw’Ababembe atanga ubuhamya uko yarokotse mu Gatumba…

Bahagaze mu muji wa dayton…

Tubibutse yuko nyuma yo gukina akabumbu k’umupira w’amaguru, Maricopa Melunge Football Club, ikipe y’abasore b’Abanyamurenge batuye muntara ya Arizona niyo yegukanye igikombe, ikurikiwe na kipe y’abasore bo muri Amarillo.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here