Urwibutso rwa Gatumba ni urwibutso rukumbi rwashinguwemo imibiri y’ abanyamulenge bashika ku 166 baguye mu itsembabgoko ryakorewe Abanyamulenge mu Gatumba mu mwaka wa 2004.
Abacitse kw’ icumu rya Gatumba, benshi muribo bagiye batuzwa ku migabane itandukanye ihereye kw’ isi. Nubgo bagiye batuzwa ahatandukanye nyamara amateka ya Gatumba ntateze kuzibagirana m’ ubuzima bgabo.
Amarorerwa ya Gatumba ntago yahekuye abari mu nkambi gusa, kubera ko ari ishano ryagwiririye Abanyamulenge bose. Ibi biri mu mpamvu cane cane zituma buri mwaka iyo hashitse iminsi 13 z’ ukwezi kwa Munani ubgoko bgose aho abanyamuryango baherereye hose bibuka.
Kimwe nk’ abandi bose, n’abanyamulenge batuye I Burundi baribuka cane ko bafite umwihariko kuba arinaho urwibutso ruherereyehe detse ari naho ayomarorerwa yakorewe.
Urwibutso rwa Gatumba, kubera amateka akomeye rubitse, hasabge guhora hitabgaho mu rwego rwo guha agaciro imibiri y’ abantu bashinguwemo.
Mu bisanzwe kwita k’ urwibutso byakabaye ari inshingano z’ igihugu mbere na mbere abo bantu bakomokamo arico repubulika iharanira intwarorusange ya Congo kuberako ari abantu bayo kandi ibifite mu nshingano guha agaciro abantu bayo,gusa ku kibazo ca Gatumba byabaye agatereranzamba.

Ubuyobozi bg’ Abanyamulenge batuye m’ uburundi barajwe inshinga n’ iki kibazo, gusa barasa nkaho babona ko abandi Banyamulenge batuye mu bindi bihugu babatereranye.
Ubgo twaganiraga n’ umuyobozi wabo, Bishop Rushika Richard, yagize ati” byaradutangaje, njewe uyu n’ umwaka ugira 3 ndi muri comite ikurikiranira hafi imyiteguro yahariya hantu, biratangaje cane kubona hariya hantu hatitabgaho kandi dufite abantu benshi bakagombye kudufasha no kudushigikira tukahahesha agaciro”.
yakomeje agira ati” Abaturage ba Bujumbura baritanga bagatanga ifaranga bakahatemuza abandi ni nkaho ntaco bibabgiye”
Mu minsi yashize urwibutso rwari rwasenyutse maze abanyamulenge batuye bujumbura nibo barinze gutanga amafaranga yabo kugirango hasanwe.
Bishop Rushika Richard asanga byaba byiza abantu batuye ku migabane itandukanye bakongera kugira umutwaro wahariya hahantu maze bakubaka urwibutso rwabo k’ uburyo buboneye.