Ntiyumva impamvu mu karere k’ imurenge batibuka ababo baguye mu Gatumba gusa yemeza ko harico bagomba kubikoraho, Me Claude Nkunda

0
150

Hashize igihe c’ amezi atandatu ubuyobozi bg’ Abanyamulenge kw’ isi (BGN) bushizeho urwego rw’ urubyiruko bise ngo ni BGNYL (Banyamulenge Global Network Youth Leage). Ishamyi ryaje rije kwuzuzanya na BGN mu kurengera inyungu z’ ubgoko bg’ Abanyamulenge.

Muri zimwe mu ntego bihaye harimo gukora ubuvugizi kubitagenda bireba ubu bgoko, baharanira amahoro arambye ndentse n’ iterambere ry’ igihugu cabo.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hibukwe inzirakarengane z’ Abanyamulenge zaguye mw’ itsembabgoko ryo mu Gatumba mu mwaka wa 2004, Itangazamakuru rya imurenge.com ryegereye umuyobozi mukuru w’ iryo huriro ry’ urubyiruko, Me Claude Nkunda, maze baganira byinshi bijanye no kwibuka ku nshuro ya 14 mur’uyu mwaka wa 2018.

M’ uburyo bgibibazo n’ ibisubizo urakurikirana ikiganiro cose hano hasi.

Harabura iminsi mike ngo mwibuke abanyu baguye mu gatumba, urubyiruko murateganya iki?

Urubyiruko duhagarariye rurahantu henshi hatandukanye kandi hatanegeranye,bamwe bari mu gihugu n’abandi mu bihugu bitandukanye kw’isi k’uburyo guhura ngo twibukire hamwe bitakunda kuko aribyo byari byiza kurushaho. Nyamara nubgo bimeze bityo abegeranye ,kandi bagiye bahurira muri za associations zitandukanye bakoze imyiteguro kandi twizere yuko igenda neza.Tuboneyeho akanya ko kubashimira aho baherereye hose.

Harabo twabashije kubiganiraho, tubijamo inama kandi umusanzu wacu m’uburyo bg’ibitekerezo nka BGNYL ( Banyamulenge global network youth league) waratanzwe ndetse uranakomeje. Kuko dufite intego twahawe na BGN ( Banyamulenge global network) urwego rukuru rwacu ,nuko urubyiruko rugira imyumvire imwe ku bibazo byinshi byugarije ubwoko bwacu kandi byanze bikunze tugomba kugira mo uruhare.

Imyaka 15 iri hafi kugera ubutabera butaratangwa, mubitekerezaho iki nk urubyiruko?

Iki kibazo kirakomeye cane kuko gisaba imbaranga nyinshi ndetse gishobora kuba gifite n’inzitizi nyinshi cane. Ndemezanya nawe yuko ntakintu kirakorwa gifatika kiraba,uburundi nk’igihugu icaha cakorewemo, kandi kugeza nan’ubu kibitse abakoze iryo bara, cahagaritse igikorwa ca Instruction du dossier cari gisa nkikigiye gutangira.

Igihugu cacu,nka nyiri bantu naco gishobora gukurikirana iyo dossier caricecekeye, nta initiative n’imwe cari cashira ahagaragara, birababaje.

Nka BGNYL rero biri mû ntego kuvugira ubgoko bgacu mu bibazo bitandukanye tugamije kubisobanura dufatanyije n’abandi benshi bireba, déjà byaratangiye.

Byakomejwe kunengwa cane kuba abantu batuye mu mahanga aribo bibuka gusa nyamara abatuye muri Kivu aho mukomoka ntibabishiremo imbaraga, urubyiriko mubitekerezaho iki?

Nta mpamvu tuzi kugeza ubu ituma abatuye iwacu ( imurenge ) batibuka, ariko ntibyumvikana namba kuko hariya niho ahubgo byagombye guhera. Turateganya nk’ urubyiruko kubishiramo imbaraga k’uburyo imyaka itaha bizaza bikorwa ndetse bikitabirwa cane.

ubushize twabonye urubyiruko rwibumbiye mw isooko rufatanya na AERG-Rwanda mu kwibuka abatutsi baguye muri genocide yo muri 1994, mwaba muteganya kubatumira mu kwibuka abanyamulenge baguye mu gatumba mu gihe bivugwa ko abahitanye izo nzirakarengane haba harimo FDLR zasize zihekuye urwanda?

Kubijanye no gutumira AERG, ibyo ni byiza, sibibi kuko n’ubundi ibirori byose biba bifite abatumirwa. ariko bireba isooko kuko nibo bateguye uwomuhango wo kwibuka mu Rwanda kandi barigenga. Ariko kubatumira ni byiza ndetse nabo ubushize twabonye barafatanyije.

Ibibazo bya politike niyo mbogamizi nyamukuru mu bigaragara kugirango ubutabera butangwe, hari ico mwaba muteganya nk urubyiruko m’urwego rwo gushaka ubuvugizi?

Inzitizi ni nyinshi ariko tugomba guhangana nazo,ubushake bga leta ni buke mu bigaragara ariko natwe nka communauté kuko ariyo nzira yonyine kugeza Ubu twanyuramo.Turi déterminer kubyinjira mo no kubigira mo uruhare dufatanya n’abandi. Gusa bisabye gusenyera umugozi umwe nk’ubgoko bikaganirwaho bityo umurongo w’ubuvugizi bw’ibibazo byacu ukaba uhamye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here