KINSHASA, CONGO – Mw’itangazo ryatanzwe ejo nakazirimwe ku minsi 06/08/2018, akanama CENCO (Conférence épiscopale Nationale du Congo), kayobowe na bamwe mu bayobozi b’amatorero atandukanye mu gihugu, bavuga ko batishimiye tegeko ryo kwimira Moise Katumbi, wahoze ari umuyobozi w’intara ya Katanga, wangiwe kwinjira mu gihugu ca mubyaye.
Hari mu iyinga rishize ubwo Moise Katumbi yagerageje kwinjira mu gihugu ariko yangirwa na leta ko agaruka bitewe n’ibyaha aregwa byo guteza umutekano muke mu gihugu.
Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’aka kanama, Monseigneur Marcel Utumbi, umuyobozi w’idini rya Gaturika, we ngo yizera ko Moise Katumbi arengaka kandi ko hatakurikijwe amategeko arengera ubuzima bwa kiremwa muntu. Yagize ati” Moise ararengana kuko buri wese afite uburenganzira ijana ku ijana (100%) bwo kugaruka mu gihugu ce camubyaye.
Ku bwa Marcel we ngo abona yuko ngo bishobora kongera guteza umutekano muke mu gihugu nkuko byagenze mu minsi yashize, dore ko amarao y’inzirakarengane yamenetse mu gihugu kubwo kudaha abaturage uburenganzira bwo kwirenganura.
Tubibutse ko akanama CENCO ahanini kagizwe na bamwe mu bayobozi b’amatorero atandukanye muri Congo. Aba bayobozi bakaba basaba abitoreza k’umwanya w’umukuru w’igihugu kubahiriza ikiremwa muntu kandi ko basabwa gukurikiza amabwirizwa y’igihugu.
Aba bayobozi bakaba basaba leta ya Congo guha uburenganzira Moise Katumbi kugira ngo nawe ahabwe uburenganzira bwe, nk’umwe mu bayobozi bifuriza amahoro Congo, kandi agaruke mbere yuko amatora aba. Dore ko amatora yiteguwe n’abantu benshi mu gihugu ndetse no hanze yaco.