Yarasiwe muri Ngomo ubwo yashakaga kunyaga abagenzi batambuka.

0
105

KAMANYOLA, SUD-KIVU – Umwe mu bagizi ba nabi wari witwaje imbunda yarasiwe mw’ibarabara rya Ngomo ubwo yashakaga kunyaga abantu bari mu modoka y’ishirahamwe AGAPE, imodoka itwara abagenzi.

Ibi byabaye uyu munsi Nakazirimwe, ku minsi 23/12/2019 ubwo iyi modoka yari iturutse mu muji wa Bukavu yerekeza Uvira maze igwa mu mutego w’abambuzi bitwaje imbunda.

Tumaze kumva aya makuru, urubuga http://www.imurenge.com twegere bamwe mu bagenzi bari muri iyi modoka batubwira yuko ibi byabaye mugihe umusirikare wa FARDC ufite ipete rya Capitaine nawe yari muriyo modoka yarashwe arakomereka. Muri uwo mwanya undi musirikare urinda umutekano wa Capitaine nawe yahise arasa  uyu mugizi wa nabi ahita ahasiga ubuzima, bagenzi be (abagizi ba nabi) bahise biruka barahunga.

Bisimwa Matendo Kanoko, umuyobozi w‘akarere ka Kamanyola yagize ati:

“Nubwo ibi byabaye ntibyigeze bihungabanya umutekano w’abaturage kuko abasirikare ba leta bahise boherezwa hirya no hino muri Kamanyola kubwo kurinda umutekano wa rubanda”.

Nyuma yo kumva aya makuru urubuga http://www.imurenge.com, twashatse ukuriye abasirikare ba leta aha mu Kamanyola kugira ngo twumve ico babivugaho ariko kubera ingorane z’ibyuma by’itumana ho ntibyadukundira.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here