14 bakundukiwe n’umusozi bari basanzwe bimba mo amabuye y’agaciro (cassiterite), muntara ya Kalehe…

0
136

KALEHE, CONGO – Ku minsi 27/03/2019 haravugwa abantu icumi na bane (14) bakundukiwe n’umusozi bari basanzwe bimba mo amabuye ya cassitérite, aha ni mukarere ka Kalimbi, teritware ya Kalehe, Kivu y’amajy’epfo.

Imwe mu misozi bakunze gucukura mo amabuye y’agaciro…

Nkuko byemejwe na bamwe mu bantu bahibereye baravuga yuko hafi y’abantu bagera kuri mirongo ine (40) aribo bari munsi y’uyu musozi mugihe iyi mpanuka yabaye. Hakicumvikana iyi nkuru abari imusozi bahise bihutira mu gushaka ubutabazi ari nabwo abagira neza bahise bahaseruka rugikubita.

Nyuma y’amasaha make nibwo imirambo y’abantu cumi na bane (14) yahise ikurwa munsi y’uyu musozi ndetse n’abandi icumi (10) nabo bivugwa yuko bakomeretse bikabije nkuko byatangajwe na sosiyete ivuganira abaturage bo mukarere ka Kalehe.

Delphin Birimbi, userukira aka karere ka Kalehe avuga yuko ibi byose biterwa n’imyobo mire mire cane aba bimba amabuye y’agaciro bacukura, avuga yuko bimba ariko ntibite kungaruka zuko bashobora kuhasiga ubuzima.

Yakomeje avuga yuko nanone ubutabazi bugikomeje gushakisha imirambo yindi yasigaye kugira ngo ikurwe munsi y’uyu musozi.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here