RURIMBA, KUMINSI 26/10/2019
Mwijoro rya nakane bucari nagatanu Mai Mai yateye abungeri bomubwoko bwabanyamurenge bari irurimba.
Umwe muribo yarashwe arakomereka,mugihe undi nawe yakomerekejwe nigiti bikabije ubwo bahungaga, inka zibarirwa mumagana ziranyagwa.
Ubu abungeri bari mumutekano muke kuko inzira zibakurayo zirimo abanzi.
Umwe murabo bungeri wavuganye n’Imurenge.com, yavuzeko abasirikare ba reta ntacyo bigeze bakora mukubarindira umutekano kuko ngo mugihe abungeri batewe ingabo za reta zaje kuva mubirindiro byazo mumasaha abiri yamugitondo berekeza aho abungeri baterewe.
Ababungeri bavugako kuguma irurimba ngwaruguhara amagara yabo ariko kandi ngo ntibabona uburyo bavayo.
Bamwe muribo bamashije gufata inzira ya Misisi ngo barekeze kalemie ariko nubwo bagenda bazi neza ko iyonzira atari nziza, abandi ngo bahisemo kwerekeza inzira igana ifizi ariko naho ngo ntibizeye guhuruka.
Uyumwungeri utashatse kwizina rye rivugwa yabwiye Imurenge.com ko umuyobozi wabasirikare ba reta uri Irurimba ngwari guhatira abo bungeri kuhava ngo batamuzanira ibibazo.
Twibutseko ibi bitero bigabwe kuraba bungeri mugihe imihana ya Minembwe yibasiwe nibitero bya Mai Mai bikaba byarahitanye benshi abandi bakaba impunzi, inka zirenga 35000 zikaba zaranyazwe.
Murakoze cyane. ariko si byiza kuvuga aho abantu bateganya guca bahunga kuko umwanzi nawe asoma iyi nkuru.