MINEMBWE, SUD-KIVU – Amahuzu (impande) 60 mu gacyiro k’amafaranga angana n’ama Dollars y’Amanyamerika $536, niyo nkunga yatanzwe n’Abanyamulenge batuye i Manitoba, Winnipeg mu buryo bwo gufasha ababo batwikiwe amazu mu Mibunda.
Umushumba mukuru w’itorero rya 5ème CELPA kuva i Lundu, Rev. Harera Joseph niwe watanze iyi imfashanyo Nakabiri ku minsi 22/10/2019, ku Kiziba mu Minembwe.
Bamwe mu bakiriye indoro bashimiye byimaze yo bagenzi babo kuba baratekerejye babihanganisha mu bibazo bahuye nabyo by’intambara, dore ko mubyo batwikiwe birimo n’amahuzu yo kwambara. Nkuko babisobanuriye urubuga http://www.imurenge.com, bavuze yuko amahuzu yabo yose yagiye ahira mu mazu kandi ko basohotse mu mazu ntakintu na kimwe basohokanye. Aba bahawe imfashanyo y’amahuzu basabye bagenzi babo kutaruha maze bagakomeza kubafasha muri ibi bihe bitoroshe by’intambara bahuye nabyo.
Tubibutse yuko mu mirwano yaranze akarere ka Minembwe, umubare mwinshi w’abagore bagiye bahura n’ibibazo by’ihohoterwa ndetse no gufatwa ku ngufu, kujanwa (gutekwa) n’inyeshamba za Mai Mai ndetse n’ingabo za Red Tabara zikomoka mu gihugu c’u burundi.
Abaturage ba Minembwe bakaba basaba leta ya Congo ndetse n’amahango kubatabara kugira ngo ikibazo c’umutekano mukarere batuye mo wongere ugaruke.
Reba Video, abaturage bashimira abatanze inkunga.