Romulus Rushimisha yashyize hanze indirimbo nsha “Mpora Nibaza” ihumuriza Abahuye n’intambara mu Minembwe (YouTube).

0
133

ROCHESTER, NEW YORK – Umuhanzi Romulus Rushimisha uririmba indirimbo ziramya kandi zihimbaza Imana kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indirimbo ye nshya “Mpora Nibaza” ni indirimbo igizwe n’iminota 4 n’amasegonda 53; ikaba ifite ubutumwa bwo guhumuriza abahute n’ibibazo by’intambara mu Minembwe, Republika Iharanira Demokrasi ya Congo.

Umuhanzi Romulus Rushimisha, uririmba indirimbo zihimbaza Imana…

https://youtu.be/UKa89pGlXY4

Umuhanzi Romulus ni umuhanzi wamenyekanye mu indirimbo ninshi zitandukanye yagiye ahimba harimo ama albums zibiri (2 Recordings) yashize hanze kandi zaje gukundwa n’abantu batari bake, haba muri Afrika, Aziya, Amerika ndetse n’ahandi henshi.

Umuhanzi Romulus Rushimisha, wakoze indirimbo ihumuriza abahuye n’ibyago by’intambara mu Minembwe.

Nubwo ari umuhanzi w’indirimbo, tubibutse yuko Romulus asanzwe anatunganya indirimbo z’amajwi (Song Prodducer); ni nawe witunganyiriza indirimbo ze, ni mubyo bita Mixing na Mastering m’ururimi rw’Ikingereza.

Umuhanzi Romulus yamenyekanye cane mu ndirimbo ye “Turi Hafi” akaba yaraje no kuyisubiramo (Remix). Romulus yabaye umwe mu abayobozi b’itsinda rya Rehoboth Choir, ryaje guhindura izina rikitwa Rehoboth Minitries ryo mu gihugu c’u Rwanda mu mwaka w’i 2000. Nyuma y’imyaka mike uyu muhanzi yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yaje gukomeza ibihangano bye nk’umuhanzi uririmba ari wenyine ariko akomeza gukorana n’abandi bahanzi batandukanye.

Nyuma yo gukomeza muzika, Romulus yaje nanone gutangiza itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryitwa New Song Ministries mu muntara ya Texas; nyuma aza no kuba umwe mu bayobozi b’itsinda African Gospel Artists (AGA), itsinda ry’abahanzi bakomoka k’umugabane wa Afrika babarizwa muri Amerika.

Nyuma yo kumva inkuru z’ibiri kubera mukarere k’imisozi mire mire ya Minembwe, muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo, umuhanzi Romulus yafashe iya mbere mu gusohora indirimbo ye twavuze haruguru, ihumuriza abasenyewe ndetse bakanakurwa mu byabo n’intambara iri kubera I Mulenge.

Amwe mu magambo yagiye akoresha muri iy’indirimbo ye yagize ati:

“Mpora nibaza, ni kuki umuntu yica undi amuziza uko asa? Ni kuko umuntu arya ibyo atahinze. Iminsozi y’iwacu yabaye amatongo”

Tumubajije impamvu ya muteye guhimba iyi ndirimbo yabwiye urubuga http://www.imurenge.com ko impamvu yamuteye kwandika iyi ndirimbo, ari umubabaro wa bene wabo bari gupfa bazira ubusa mugihe amahanga abibona ariko ntihagire igikorwa.

Yagize ati “ Nkomeje kureba ibibera iwacu numvise nkwiriye gukora indirimbo ikubiyemo ubutumwa nshaka cane cane kubwira amahanga ko Umunyamulenge ari kwicwa isi irebera ndetse na Leta ya Congo cangwe imiryango mpuzamahanga kandi bakagombye guhagarika buriya bwicanyinyi bw’inzirakarengane”.

Uyu muhanzi Romulus ashishikariza buri wese gukunda mugenzi we kandi ko bakwiye gukorera hamwe kugira ngo bagarure amahoro mukarere ndetse no mugihugu ca Congo.

Mu amagambo ye, Romulus yakomeje agira ati ”Inama natanga kuri bene wacu nuko bagomba gushira hamwe  kugira ngo bagarura umubano mwiza wahoze ho kuva mbere, iyi niyo nzira yonyine yokorwa kugira ngo bakemure ibibazo by’intambara byugarije akarere. Uyu muhanzi yakomeje kugaruka ku amagambo mu ndirimbo icuranze mu njana ya Slow.

https://youtu.be/gyIk5uYvJHE

Reba imwe mu indirimbo za Romulus “Turi Hafi” yakunzwe cane mukarere k’ibiyaga bigari. Iyi indirimbo yakorewe amashusho bwa mbere muri Rehoboth mu mwaka wa 2001 ariko yaje kongera kandi gusubirwa mo bundi busha (Remix) n’uyu muhanzi mu mwaka wa 2017; inakorerwa amashusho muri Kumekucha Production, iyobowe na Chris Mwungura, utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 2017.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here