Abanafunzi 23 ba kaminuza ya UEMI nibo bahawe impamyaboshobozi mu Minembwe…

0
150

MINEMBWE, CONGO – Nagatanu ku minsi 27/07/2018 Université Eben-Ezer de Minembwe (UEMI) nibwo yahaye ku mugaragaro impamyabushobozi ku banafunzi bayo barangijye neveresite mu Minembwe. Umuyobozi wiyi kaminuza, Dr. Lazare Sebitereko Rukundwa, ari nawe watanze izi mpamyabushobozi kuri aba banafunzi bose.

Ubwo yahabwaga ijambo mur’ibi birori yabanjije gushimira abanafunzi k’uburyo bitanze ndetse n’uburyo bitwaye neza mu masomo yabo kugira ngo bagere kur’iyi ntambwe ishimishije.

Dr. Lazare Sebitereko Rukundwa ashimira abanafunzi bahawe impamyabumenyi…

Lazare yagarutse ku kibazo cy’umutekano muke wagiye uvugwa mukarere ndetse n’ubwigunge ko ari muri bimwe abaturage ndetse n’invukire za Minembwe zigomba kwitaho cyane. Mu ijambo rye, bwana Lazare yongeye kugaruka kukibazo cy’ibomboka n’ibombora ku bana badakwije imyaka yemerewe na leta.

Abanafunzi barangijye kuri UEMI, Minembwe…

Mur’ibi birori, uyu muyobozi yavuzeko bagiye kuzafasha abanafunzi biga ku masomo y’ibanze (Ecole Primaire et Secondaire) bo kuri kino kigo ca Eben-Ezer, baronse amanota meza kuza rihira umwana umwe k’umubyeyi ufite abana batanu kuriryo shuri.

Nyuma y’ibirori bose bafashe ifoto y’urwibutso…

Yongeye kandi kuvuga ko muri bano banafunzi baronse impamyabumenyi bagiye gushakirwa imirimo kuri iyi kaminuza ya UEMI ndetse no mu ishirahamwe rya Eben-ezer muri rusange.

Mu magambo yo kurangiza Lazare yasabye abaturage bose ba Minembwe guhagurikira hamwe kugirango bateze imbere akarere ka Minembwe ndetse n’igihugu ca Congo.

Bose bishimiye itsinzi yabo…

Tubibutse ko muri ibi birori hari hateraniyemo imbaga nyamwinshi, haba abayobozi b’akarere, abarimu bigisha kuri iyi kaminuza, ababyeyi b’aba banafunzi, n’abana babo ndetse n’abatumirwa.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here