Ishirahamwe AVOC mu gikorwa co gufasha impfubyi n’abapfakazi mu Minembwe…

0
133

MINEMBWE, CONGO – Nkuko byari byiteguwe n’imbaga y’abantu mu Minembwe, kunshuro ya cyenda ishirahamwe AVOC, risanzwe rifasha impfubyi n’abapfakazi muri Kivu y’amajyepfo ryantagije igiterane kirimo n’amahugurwa mu Minembwe.

Dogo Mpimuye, umuyobizi w’iri shirahamwe yatubwiye ko iki giterane kidasa n’ibindi byagiye bitegurwa n’iri shirahamwe mu minsi yashize. Yavuze yuko iki gitera gifite intego yo kwigisha abatumirwa babo kurushaho kumenya uburyo bashobora kwiteza imbere kugira ngo bamenye kwitegurira akozoza kabo keza, aho kunvako bagomba gufashwa kugira ngo babeho. Iki giterane cyabanjirijwe n’amahugurwa ku batumire bose bitabye mo.

Amahugurwa yatangijwe n’umwe mu bayobozi b’ishirahamwe AVOC…

Kamikazi Deborah, umuyobozi (pasiteri) kuva mu gihugu ca Kenya, niwe wahagarariye aya mahugurwa. Kamikazi yavuze ko intego nyamukuru muri aya mahugurwa ari guhugura abapfakazi no kubigisha kwihangira imirimo ndetse no kwiteza imbere bicyiye mu bucyuruzi. Kamikazi akaba amaze kugera mu Minembwe inshuro nyishi, aho yavuze ko buri gihe asanga abapfakazi baho (mu Minembwe) bakunda gufashwa kuruta gukora kandi bashobora gufasha umuryango n’igihugu muri rusange.

Bamwe mu bagore b’abapfakazi basanzwe bafashwa n’ishirahamwe AVOC, mu Minembwe…

Tubibutse ko aya mahugurwa yatangiye ku mugoroba w’ejo nagatanu ku minsi 27/07/2018. Aya mahugurwa akaba azakomezanya n’igiterane kizakomeza kugeza k’umunsi w’ejyo niyinga, 29/07/2018. Muriki giterane harimo no gushima yuko iri shirahamye rya AVOC rizaba ryeneje imwaka cumi ritangiye gukorera muri Congo. Mu bashitsi bakuru batumiwe muri iki giterane, harimo abavugabutumwa kuva mu gihugu cya Kenya ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Maman Roza Nyarukundo).

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here