Mai Mai zikomeje guteza umutekano muke, Bijombo

0
132

Gushinga ibirindiro kwa Monusco muri groupement ya Bijombo ntago birahagarika ibitero bya Mai Mai, umutwe wiganjemo urubyiruko rw’ Abafuleru ukomeje guhungabanya umutekano ndetse n’ iterambere ry’ aka karere.

Amakuru agera ku imurenge.com avuga ko izo nyeshamba zagabye igitero kuri kano Kazirimwe mu muhana wo Mukanono maze abaturage barazitanga nuko zisubirayo kwisuganya niko kuza ari nyinshi abaturage bazibonye barahunga.

Ntago turamenya neza ibyangijwe uko bingana ariko biravugwa ko mur’ uwo muhana wo Mukanono waba watwitswe.

Biravugwa kandi ko abaturage bahungiye mu Mitamba ndetse no kuri Gongwa. Turabibutsa kandi ko inka zo mu Kajembwe zanyazwe ku munsi w’ Iyinga na Mai Mai gusa umubare wazo nturamenyekana.

Groupement ya Bijombo ikomeje kurangwamo umutekano muke maze impande zihanganye, Abanyamurenge ndetse n’ Abafuliru, bakitana ba mwana. Kur’ ubu harabarizwa ingabo za Monusco mur’ aka karere zije guhosha izo mvururu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here