Ishuri ry’ uburezi rya Institut i Lundu ryongeye guca agahigo nyuma yaho amanota y’ ibizami by’ umwaka bisohokeye maze mw’ ishamyi rya Sociale bose baratsinda.
Abanyeshuri basanga iyi nsinzi yabo bayikesha Imana yabo, gukora cane ndetse n’ abarezi babo beza.
Umuyobozi w’ ishuli, bwana Harera Sebikabu Joseph, ati” twite k’urubyiruko mu kurwigisha, iyo n’ inkingi yo kwubaka ejo hazaza h’igihugu cacu, itorero, ndetse n’ imiryango”. Ishirahamwe rya Ebenezer ryemereye iri shuli kububakira inyubako zijanye n’ igihe mu gukomeza guteza imbere igihugu c’ imisozi mirere bakunze kwita Imulenge.
Umwanafunzi wabaye uwambere mw’ishamyi rya Sociale yaronse amanota 71%, akaba yitwa Nkundiyaremye Bonk, uvuka Kigazura. Naho uwagize menshi mw’ ishamyi ry’ uburezi (Pedagogie) akaba yaragize 72%.
Saho honyine kuberako amasomero mur’ aka karere akomeje kugenda agaragaza impinduka zidasanzwe ugereranyije nahambere doreko n’ andi mashuli yatsinze neza.