Nyuma y’urugendo rwabo mu Minembwe, Dr. Kigabo na mugenzi we Padiri Mutware bakoze igikorwa c’indashikirwa (PHOTO)…

0
173

MINEMBWE, CONGO – Ni nyuma y’igihe kitarambiranye ubwo Dr. Kigabo Mbazumutima na mugenzi we Padiri Mutware bavuye m’urugendo rwabo bari bamaze mo amayinga atatu mu Minembwe. Aba bagabo bongeye kubaka andi mateka atarigeze agaragara mukarere.

Dore uko iki kiwanja kizaba kimeze, nyuma yo kurangira…

Ejo nagatanu ku minsi 20/07/2018 nibwo imodoka yikoreye ibikoresho (cements, inyuma, amanjanja…) byo kubaka ikiwanja c’akabumbu k’amaguru yahurutse Minembwe. Ibi byongeye kugaragariza abaturage bo mu Minembwe ndetse na leta ya Congo ko iyi nyubako yatangiye kandi iki gikorwa gifite umuvuduko mwiza, kandi ko buri wese ategerezwa kugira uruhare rwe muri kino gikorwa.

Ikiwanja catangiye kwubakwa…

Tubibutse ko iyi nyubako y’iki kiwanja (stade) izabanzirizwa n’inzu (dépôt) yo kubika mo ibi bikoresho bizakoreshwa mu kwubaka hanyuma hakazakomeza kwubaka indi nzu y’ingororamitsi (centre des talents) ndetse n’indi nzu y’ubuvuzi nziza(clinique) n’ibindi, inkunga ya buri wese ukunda ishema ry’imurenge ikaba ikenewe mu kuzamura akarere.

Abaturage bikura ibikoresho mu modoka yabizanye…

Iki kiwanja kizafasha abaturage bo mu Minembwe mu guteza imbere impano z’urubyiruko mu gutegura akazoza keza. Hari hateganyijwe ko abakinyi batandukanye bakina akabumbu k’amaguru mu Minembwe baganira na bamwe mu bayobozi bo mu Minembwe, abavugabutumwa. muri iki kiganiro kwari kuvugira ahisanzuye ndetse n’abayobozi kuganiriza abaturage kugira ngo bafatikanye mu kwitabira ibi bikorwa by’indashikirwa ndetse no guha inshusho nziza iwacu mu Minembwe.

Imipfuko ya za sima zo kwubaka…
Dr. Kigabo na Padiri Mutware, aha bari bavuye mu ruzinduko rwabo…

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here