MINEMBWE, CONGO – Ku minsi 05/06/2018 Abanafunzi ba Institut Ilundu m’ubufatanye n’ishirahamwe Eben-Ezer bazindutse mu gikorwa co gusana amwe mu mabarabara ahuza imihana ya Minembwe ndetse n’indi mihana ihegereye. Iki gikorwa nubwo kitoroshe, cahagurukiwe n’abanafunzi ndetse n’abandi bantu batandukanye.

Bimwe mu byatumye abayobozi ba Institut Ilundu bafata iki cemezo co gusana iri barabara nuko ngo haciye iminsi imodoka z’abagenzi zibura aho zinyura mugihe ziba zikoreye ibicuruzwa ndetse n’abagenzi baja mu Minembwe bavuye muyindi mihana.

Umuyobozi wa Institut Ilundu, Prefet Harera Sebikabu arashimira byimaze yo ishirahamwe rya Eben-Ezer mu bikorwa iri shirahamwe rikomeje kugaragaza mukarere. Yagize ati:
Ndahsimira cane ishirahamwe rya Eben-Ezer kubwo kwitanga kandi ndashaka gusaba buri wese kumenya ko iterambere ry’iwacu ari twe tugomba gufata iya mbere kugira ngo twubake. Yego abandi bazuririra aho twatangije ariko twebwe ba kavukire tugomba kubaza gukora ndetse no kugira umwete wo kwereka abifuza gufasha ko dushoboye. – Prefet Harera –
Tegera ubutumwa bw’umuyobozi wa Institut Ilundu, Prefet Harera Sebikabu aho akangurira abaturage ba Minembwe ndetse na buri wese wifuza kuzamura iterambere mukarere.
Tegera Prefet mu majwi ye: