Abanafunzi bagera kuri 235 ntibagaragaye mu kizame ca leta mu karere ka Minembwe…

0
73

MINEMBWE, SUD-KIVU – Mu gihe mu gihugu cose ibizamini bisoza amashuri abanza byarangiye ku munsi w’ejo nagatanu ku minsi 1/6/2018, mu karere ka Minembwe haravugwa umubare munini w’abanafunzi batabonye uburyo bakora iki kizame.

Nk’uko bitangazwa na bwana Paul Ruhanga, umuyobozi wakarere kuburezi wungirije muri zone ya Fizi, avugako muri rusange ibizamini byakozwe neza ariko akemezako magingo aya hari abanafunzi bagera kuri 235 batabashije gukora iki ki kizame mukarere ka Minembwe kose.

Imibare yerekanako abanafunzi bagera kuri 1509 aribo babashije kwitabira iki kizame gisoza amasomo abanza mu mwaka wa 6, abahungu bagera 637 n’abakobwa 422.

Ruhanga Paul, yakomeje abwira itangazamakuru ko impamvu nyamkuru abanafunzi bagera kuri 235 batitabiriye iki kizame, ahanini impamvu nyamukuru akaba ari ukubura ubushobozi hiyongeraho nikibazo c’umutekano mukeya ugenda ugaragara mu ma santeri (Centres) menshi yibizamini abarizwa mu karere ka Minembwe.

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here