Igiterane kibanziriza umwaka wamashuri muri IGEAFI caraye kirangiye mu Minembwe…

0
191

MINEMBWE, SUD-KIVU – Ishuri ryisumbuye rya Ugeafi (isooko) ryakoze igiterane cyo gushima Imana kuba yarabarinze uyu mwaka wishuri 2017-2018.

Ku munsi wejo wi posho tariki 2.06.2018, nibwo abayobozi ndetse n’abanafunzi bishuri rya ugeafi(ISooko), bahuriye mu giterane ngaruka mwaka gisanzwe kiba mu gihe umwaka wamashuri urangiye ndetse banatangira undi.

Umuyobozi wiki kigo bwana Mujambere Alexis,yavuzeko iki giterane ngarukamwaka kiba mu rwego rwo gushima Imana ku mwaka wamshuri babarangije ndetse bakaragiza Imana umwka wamshuri uza.

Mujambere yavuzeko uyu mwaka wamashuri urangiye batangizanyije abanafunzi bagera kuri 538, bakaba bawushoje ari 518 gusa.

Iri gabanuka ry’abanafunzi ahanini ngo ryatewe nuko iri shuri ryashize imbaraga mubijanye nimyiifatire yabanafunzi bahiga, ini ngo bikaba byaratumye abanafunzi bagaragaraho imyitwarire mibi birukanwa.

Umuyobozi wiposita nkuru ya Minembwe Gadi Mukiza n’uwahoze arumuyobozi wiri  shuri,bwana Ruvuzangoma Saint Cadet, nibo babwirije ijambo ry’Imana,aba bagabo bombi bagarutse ku gaciro abanafunzi bagomb aguha Imana muri gahunda zabo zamasomo.

Abanafunzi baganiriye na Imurenge.com bavuzeko bishimiye cane iki giterane ndetse nibyo bungukiyemo doreko bari bitabiriye uyu muhango ari benshi.

Ikigo camashuri ca Ugeafi kizwi kw’izina ry’Isooko, ni kimwe mu bigo bitanga umuasaruro mu muri kano karerer ndetse no mu ntara ya kivu muri rusange.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here