MINEMBWE,SUD-KIVU – Itorero ry’ilundu rya 5ème celpa n’ishuri ry’isumbuye ry’ilundu (institut Ilundu) batanze infashanyo ku bana bimpfubyi babarizwa mu kigo (orphelinat pacifique) mwishirahamwe AVOC rikorera mu Minembwe .
Inkunga igizwe ahanini n’amafu,amafaranga,inkwi ,ibigori, ibishimbo nibindi bitandukanye, ibi akaba aribyo byashikirijwe aba abana bimpfubyi.Iki kigo kibarizwa aho bita kuwigishigo muri territoire ya fizi groupement Basimuniaka -sud .
Umuyobozi witorero rya Celpa ndetse aka arinawe muyobozi wishuri ry’Ilundu bwana Harera Joseph yabwiye imurenge.com ko iyi ari incuro ya 7 batanga infashanyo kuraba bana kandi ko arintego bihaye nk’itorero ry’ilundu ndetse nishuri muguvasha aba bana .
Uyumugabo uzwi ho gukora ibikorwa byoguteza imbere akarere yakomeje avugako batoza abanyeshuri gufasha abana bimpfubyi no mu gihe ibo nkababatoza badahari aba banyeshuri bazihe intego yogufasha impfubyi.
Ibi kandi bikaba byagaragaye uno munsi kuko mu mfashanyo zatanzwe harimo izaturutse mu banafunzi bize bakanarangiriza kuri iki kigo .
Mukamyi Bon fils ubarizwa muri reta zunze ubumwe za Amerika ni umwe mu banafunzi bize kuri iki kigo , uyu akaba yagaragaje ubwitange cane muri iki gikorwa doreko nawe ari impfubyi.
DOGO Mpimuye umuyobozi wishirahamwe rya Avoc yavuzeko yishimiye iyinfashanyo ndetse ashimira itorero rya CELPA anahamyako ari rimwe mu matorero ahagaze neza cane cane ko yavuzeko rikora inshingano nk’itorero .
Bamwe mu bana biMpfubyi babarizwa muriki kigo bafashe ajambo,bagaragaje ibyishimo byinshi ndetse bashima Imana ko ikomeje kubaha abandi babayeyi mu gihe ababo babauze, bavuzeko bafite icizere co kubaho ndetse banaharanira gukomeza kuzirikana kwiteza imbere .
Bashorewe n’umuyobozi wa institut Ilundu bwana Harera Joseph,abanyeshuri,abarimu,ndetse nabayobozi mwitorero rya Celpa Ilundu bagera kuri 20 nibo babaye muri uyu muhango wo gushikiriza abana bimpfubyi iyi mfashanyo.
Tubibutseko iki ari igikorwa ca buri wese uvugako afite aumutima wa kimuntu, ubutumwa bwatanzwe kuri uyu munsi bwasabaga abantu bose guterara amaso yabo mu karere bakagira ico bahakoze doreko bamwe usanga bitwaza impamvu nyinshi zirimo umutekano mukeya ariko mubyukuri nta mpamvu nimwe yakagombye gutuma abantu badakora ibikorwa nkibi i muhira.