Ikibazo c’amatora cahuje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri DRC hamwe n’ umukuru w’Africa Y’unze ubumwe

0
130

Umuryango wunz’ubumwe bg’Afurika wasohoye itangazo rimenyesha  ibyavuye mu nama yahuje Bwana Moussa Faki Mahamat, uyoboye uwo muryango, hamwe na Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga muri DR Congo, Leonard She Okitundu.

Umubonano hejuru y’ abo bayobozi bombi uje mu rwego rwo kurushaho kunoza imigendekere y’amatora ateganijwe mur’ uyu mwaka y’ umukuru w’ igihugu. Minisitiri Okitundu, yaje azaniye umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe ubutumwa bgihariye buvuye kuri perezida Joseph Kabila bgo kumumenyesha ko igihugu ce citeguye gukurikiza gahunda y’ amatora nkuko komisiyo ishinzwe amatora muri Congo yabigenye.

Bwana Moussa Faki yishimiye cane ibimaze kugerwaho mu kwitegura ayo matora ndetse akomeza abasaba ko umwuka mwiza wakomeza kwimakazwa kugirango amatora azagende neza. Sibyo gusa kuko kandi Umuryango w’ ubumwe bg’ Afurika wiyemeje gukorana n’imiryango itandukanye nyafurika ndetse na ONU mu rwego rwokubahiriza amatora aciye mu muco no m’umudendezo hubahirizwa amasezerano ya Saint Sylvestre ndetse na gahunda ya komisiyo y’amatora mu gihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here