Furaha Kabarure, Chef muri gurupema ya Bijombo, akaba ageze i Buvira ahunze n’umuryango we gusa aremeza nanone ko agiye no gukurikirana ikibazo ca gurupema ya Bijombo i Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajepfo.
Ibi bije nyuma y’ubushamirane bumaze igihe buvugwa mur’iyi gurupema hagati y’Abanyamulenge n’Abafulero. Imirwano hagati yayo moko yombi zimaze guhitana abatari bake ku mpande zombi, benshi bavuye mu byabo n’ ibintu byabo birahatikirira.
Ubgo Chef Furaha yaganiraga na imurenge.com yavuye imuzi maze avuga impamvu nyamukuru y’ikibazo uko giteye. Yagize ati”ishosho yabyo n’ubwami, baranabivuga (Abafulero) ko bazatwirukana, n’ama tract (impapuro zo gutera ubgoba) bandika bavuga ko tugomba gutaha tugasubira iwacu (mu Rwanda)”. akomeza avuga ko ibintu byaje gukomera cane igihe umubyeyi we, Chef Sebasonera Obedi arasiwe. Ibi byakuruye umwuka mubi hagati yayo moko yombi maze intambara zikagenda ziba m’uburyo budasobanutse.
Kubga Chef Furaha asanga mu Bijombo leta ihashize ingabo nyinshi byafasha kuko abahari ari bake bigatuma badakora akazi neza ngo bacunge umutekano w’abaturage bahangana n’ibitero bya Mai Mai doreko asanga ariyo nyirabayazana.
Inzobere zo muri kariya karere nazo zemeza ko ikibazo nyamukuru ca gurupema ya Bijombo gishingiye ku bayobozi gakondo babarizwa muriyo gurupema kandi bagashira no mu majwi ubuyobozi bga kolekitivite (collectivite) bgagiye butanga inshingano ku bayobozi gakondo batandukanye m’uburyo budasobanutse maze umuyobozi wari ufite iyo gurupema mu nshingano arananizwa.
Imyaka ibiri iruzuye Chef Sebasonera Obed, umuyobozi wari warahawe iyi gurupema ubgo yatangwaga, arwariye mu gihugu ca Kenya. Bakaba baramuciyemwo akagura bivuye kwisanganya yahuye nayo yo kuraswa m’uburyo butumvikana.