Abayobozi batandukanye baremeza ko ikibazo co mu Bijombo giterwa n’abayobozi gakondo benshi bahayoboye

0
110
Nguko uko inama yari yifashe hejuru y’ ikibazo c’umutekano muke mu Bijombo

Ikibazo ca gurupema ya Bojombo cakomeje kugarukwaho cane mu bibangamiye umutekano w’akarere k’imisozi mirere bakunze kwita Itombwe.

Hakomeje kumvikana intambara zidashira ariko zigenda zihitana ubuzima bga benshi, bamwe bakahaburira ibyabo ariko nako n’abandi bava mu byabo.

Leta yakomeje guhangana n’iki kibaza ariko hakorwa amanama atandukanye agamije guhuza abatuye aka karere ariko nako babasaba kudakomeza kwumvira abanyepolitiki baba bashakira amaronko mu mvururu.

Kur’ uyu munsi, intumwa za Monusco ziherekejwe n’ umuyobozi uvuye mu ntara ya Kivu y’ amajepfo ushinzwe Abayobozi Gakondo, bagiranye inama n’ abayobozi batandukanye muri kariya karere k’ imisozi mirere. Impamvu y’iyi nama yari ukurebera hamwe ikibazo c’ umutekano muke mu karere ka Bijombo ndetse n’ icokorwa.

Abari bitabiriye iyo nama benshi bemezanya ko ikibazo giterwa n’ ubuyobozi bubi ariko ko abaturage ntakibazo bafite kandi bari babanye neza mumahoro.

Manywa Raphael, umuyobozi gakondo wa Bidegu muri Itombwe asanga ikibazo caretewe nuko muri Gurupema ya Bijombo harimo abayobozi gakondo benshi noneho hakabura umuyobozi abakuriye bose wakagombye kuyobora ako karere kose.

Undi muyobozi we yatumenyesheje ko ico kibazo kija gutangita cavuye m’ ubuyobozi bga collectivite izo gurupema zibarizwamo kuko aribgo bgagiye buha ububasha aboyobozi gakondo batandukanye.

Kur’ubu hari agahenda nyuma y’uruhererekane rw’imirwano hagati y’Abafulero n’Abanyamulenge.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here